Gen Makenga na Nangaa basuye ibikorwa by’iterambere muri Rutshuru

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC rigizwe n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa na Maj Gen Sultan Makenga basuye ibikorwa by’iterambere muri Rutshuru by’umwihariko ahari kubakwa amashuri n’urugomero rw’amashanyarazi.

Ni uruzinduko Nangaa na Maj Gen Makenga bari kugirira mu bice bitandukanye byigaruriwe n’umutwe wa M23, bagamije kureba uko imishinga yo guteza imbere abaturage ishyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, baherekejwe n’abayobozi muri Teritwari ya Rutshuru, abanyepolitiki n’abasirikare ba M23, basuye ibikorwa birimo umuhanda uri kubakwa, ibigo Nderabuzima, amashuri n’urugomero rw’amashanyarazi.

Barebeye hamwe kandi ibindi bikorwa remezo bigira uruhare runini mu kuzakura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Corneille Nangaa yavuze ko ibikorwa basuye hari aho babonye biri mu nzira nziza ariko ko hari n’ahakenewe gushyirwamo imbaraga.

Yavuze ko muri rusange ibikorwa bihagaze neza, asaba ababishinzwe gushyiramo imbaraga kuko umuhigo urangira ari uko nyirawo ari we muturage arimo kuwubyaza umusaruro.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uru ruzinduko rwagaragaje imbaraga zikomeye zakozwe mu kugarura umutekano no guteza imbere abaturage mu bice byabohowe na M23.

Yagize ati “Uru ruzinduko rwerekanye ubwitange budasubirwaho bwa Corneille Nagaa na Jenerali Majoro Sultani Makenga mu iyubakwa n’iterambere rirambye ry’akarere kabohowe.”

Kanyuka yashimangiye ko guhuza imbaraga n’icyerekezo by’aba bayobozi ari ishusho ntakuka ko ubufatanye n’ubumwe bitanga amahoro n’iterambere rirambye.

- Advertisement -

Uru ruzinduko rwongeye gukuraho ibihuha bimaze iminsi bihwihwiswa ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Maj Gen Sultan Makenga yaba yarishwe.

Maj Gen Makenga yagaragaye arinzwe n’aba Komando ba M23, ashikamye nk’ibisanzwe bigaragara ko nta kibazo cy’ubuzima afite.

Nangaa na Maj Gen Makenga ku rugomero rw’amashanyarazi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW