Handball: Amakipe y’Igihugu yerekeje muri Éthiopie (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Amakipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 20 na 18 mu bagabo, yerekeje i Addis Ababa muri Éthiopie, mu irushanwa rihuza ibihugu bigize Akarere ka Gatanu k’imikino muri Handball, IHF Trophy – Zone 5.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2024, ni bwo itsinda rigize aya makipe yombi ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe. Ni urugendo rwatwaye amasaha atatu ngo bagere i Addis Ababa.

Iri rushanwa rya IHF Trophy, rizatangira ku wa Mbere tariki ya 13 rigeze tariki 17 Gicurasi 2024.

Mu batarengeje imyaka 18, ibihugu bitandatu ni byo bizitabira irushanwa. Harimo u Burundi, Djibouti, Éthiopie, Kenya, u Rwanda na Tanzania. Ni mu gihe u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Éthiopie ndetse na Tanzania.

Mu batarengeje imyaka 20 ho, irushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani: Burundi, Djibouti, Ethiopia, u Rwanda, Somalia, Tanzania na Uganda. U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe n’ibihugu nka Djibouti, Burundi na Kenya.

Urutonde rw’abasore 14 bagize ikipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 18: Ufitinema Musa, Hirwa Misero Chrispin, Seniyongabo Gilbert, Bizumuremyi Chrisosthome, Muhawenimana Claude, Habumugisha Dieudonne, Mahoro Jackson, Bagirishya Sabin, Ineza Thierry, Mugisha Aime Valentin, Iradukunda Charles, Sangwa Ukwishaka  J. Delice, Havugimana J. Bosco na Niyokwizerwa Fabrice.

Umutoza mukuru w’izi ngimbi ni Mudaharishema Sylvester, mu gihe umwungiriza we ari Nzayisenga Aimable.

Abakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ni: Kwisanga Peter, Nsabimana Dominique, Ndayishimiye J. Pierre, Hakizimana Dieudonne, Niyonkuru Karim, Muhoza J. De Dieu, Bazimaziki J. Damscene, Izabayo Isaie, Bavandimwe Stephen, Iryivuze Fiacre, Uwase Moise, Musoni Albert, Niyoyita Aime Vedaste na Nshimiyumukiza Donath.

Umutoza mukuru w’abatarengeje imyaka 20 ni Ndabikunze François Xavier, mu gihe umwungiriza we ari Ndabikunze Alexis.

- Advertisement -

U Rwanda ruzakina umukino warwo wa mbere tariki ya 14 Gicurasi, bakina na Tanzania mu batarengeje imyaka 18, mu gihe mu batarengeje imyaka 20 ruzatangirira kuri Kenya, tariki 13 Gicurasi.

Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rufite Igikombe ya 2022 rwegukanye rutsinze Uganda ibitego 39-37.

Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa azabona Itike yo gukina Igikombe cya Afurika muri Handball.

Ikipe z’Igihugu zagiye mu ijoro ryashize
Ni abasore biteguye bwuma
Baragaragaza ubushake
Ikipe zimaze iminsi mu myitozo
Imyiteguro yagenze neza
Abatarengeje imyaka 18
Abatarengeje imyaka 20

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW