Jonathan Mckinstry yabonye akazi gashya

Uwari umutoza w’ikipe ya Gor Mahia, Jonathan Mckinstry, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Gambia.

Uyu mutoza ukomoka mu Bwongereza w’imyaka 38, yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, biciye ku mbuga nkoranyambaga z’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Gambia.

Mckinstry yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye Tom Saintfiet wari wajyanye na Gambia mu Gikombe cya Afurika giheruka.

Ishyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu, ryatangaje ko uyu mutoza azatangira akazi tariki ya 1 Kamena 2024.

Mu ntego za mbere yahawe, harimo kujyana Gambia mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Uyu Munya-Iréland, yatoje amakipe arimo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Uganda Cranes, Sierra Leone, Gor Mahia yo muri Kenya, Saif SC yo muri Bangladesh, Kauno Zalgiris yo muri Lithuanie, mu bato ba Newcastle United yo mu Bwongereza, mu bato ba New York Red Bulls n’izindi.

Jonathan Mckinstry yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Gambia

UMUSEKE.RW