Mu biganiro byahuje ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’Imari ndetse n’ikoranabuhanga,hagaragajwe uko umugore agira uruhare runini mu iterambere, yifashishije ikoranabuhanga.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, byahuje ba Rwiyemezamirimo, abahanga mu by’Imari , aho byari bifite intego yo gushishikariza abaturage kwihangira imirimo, kwishakira ibisubizo no gushyira ingufu mu ikoranabuhanga n’Ubuhanga buhangano (Artificial intelligence) ari nako harebwa uko hashyira imbaraga mu gukorana n’ibigo by’Imari kandi nta numwe uhejwe.
Ni Ibiganiro byateguwe na Sosiyete ya VISA , isanzwe igira porogaramu yohereza abaturage kwishyura bakoresheje telefone.
Umuyobozi wa Smart Ikigega, ikigega kigamije gufasha abahinzi ku bika umusaruro wabo hifashijwe ikoranabuhanga no kubona amasoko, Nisingizwe Josiane, avuga ko abagore nabo batinyutse basigaye bakoresha ikoranabuhanga bityo bakabasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Nkurikije gahunda Guverinoma yashyizeho zo gufasha abagore bari mu ikoranahunga, kubafasha kwitinyuka, kubafasha kwitinyuka,nange ni byo byamfashije , kugeza aho nkorana n’abahinzi barenga 5000 ,ni kubera gahunda guverinoma y’u Rwanda yashyizeho, ifasha abana babakobwa kwitinyuka mu rwego rwo guhanga idushya kandi bakayitegura no mu gihe kirekire.”
INGABIRE Salma , uhagarariye VISA mu Rwanda no mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko mu rwego rwo kwegereza ikoranabuhanga abantu bose, hatekerejwe uburyo bwo kwifashisha telefoni mu kwishyurana kandi ko mu gihe cya vuba ryaba ryatangiye kwifashishwa.
Ati “ Nkatwe VISA iyo tureba, ntabwo tubasha kugera ku baturage bose,navuga ko amakarita ari mu Rwanda ari munsi ya Miliyoni, mu gihugu kirimo miliyoni 13, navuga yuko ntaho turagera. Ariko tuzi yuko Abanyarwanda muri rusange bakoresha telefoni. Abantu hafi 70% bakoresha telefoni. Ibyo rero ni ibintu dushaka ko tuba twagenderaho, kubera ko umuturage wese abifite,noneho dusakaze ubushobozi bwo kwishyura hakoreshejwe telefoni igendanwa.”
Uyu muyobozi avuga ko ubu buryo bugiye kuzifashishwa, umuntu ashobora no kubukoresha mu kwakira amafaranga ku cyuma akoresheje telefoni ye nta karita bisabye.
Ati “ VISA umwihariko wa byo birihuta cyane, ntabwo bigusaba kwinjira muri telefoni, ku bantu bafite telefoni zigezweho , mwabonye icyo bita Digital Banking, ukaba wajya ku cyuma ( POS) , ushyizeho telefoni yawe gusa.”
- Advertisement -
Uyu yongeraho kandi ko n’abadafite telefoni zigezweho bashobora gukoresha imibare yo kwifashisha( Code ), kugira ngo babashe kwishyura cyangwa kugura ikintu runaka.
Umuyobozi muri BNR Ushinzwe Ubwishyu, Mugenzi Christian, nawe ashimangira ko umugore atahejwe mu bakoresha ikoranabuhanga mu by’Imari ndetse ko ubu buryo bushya bwo kwishyura ukoresheje telefoni bwa VISA , buzafasha .
Ati “Iyo urebye aba agent bari ku mihanda bakora neza ni abagore, abishyura neza badafite ideni , ntabwo bambura , ariko iyo uteje imbere umugore, uba uteje imbere igihugu, umuryango.”
Akomoza ku gukoresha ikoranabuhanga nta muntu uhejwe, avuga ko kuri ubu bihagaze neza kuko kuri ubu abantu bitabiriye kwishyurana hakoreshwejwe ikoranabuhanga.
Ati : Bihagaze neza cyane kuko dufite abacuruzi bagera ku bihumbi 400 uyu munsi. Mu myaka hafi ibiri , bakubye hafi inshuro 10.Uburyo bwo kwishyurana ijanisha rigeze kuri 200% . Dukeneye ko n’ubwishyu bw’ikoranabuhanga, bugera no ku mucuruzi wo hasi , uciriritse , ucuruza ku gataro mu buryo bwa macye. VISA ifite gahunda nziza, bashobora gushyira ku isoko “
Sosiyete ya VISA ifasha abarenga miliyari 215 mu kwishyurana hagati y’abaguzi n’Abagurisha, ibigo by’Imari.
Ubu buryo bwifashishwa ndetse mu bihugu birenga 200 byo hirya no hino ku Isi .
UMUSEKE.RW