Kuki abanyamakuru 50 bahagurukiye guharabika u Rwanda?

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abanyamakuru 50 bo mu bihugu by'i Burayi harimo n'umunyarwanda bahagurukiye guharabika u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gusohora itangazo rivuga ku birego byiswe ‘gucecekesha itangazamakuru’ byashyizwe hanze n’abanyamakuru 50 bihurije hamwe barimo n’Umunyarwanda usanzwe uvuga ko agaragaza ibitagenda neza bikorwa na Leta y’u Rwanda.

Aba banyamakuru bavuga ko biyemeje gukora ubukangurambaga bw’inkuru bise ‘Forbidden Stories Media Campaign.” z’uruharerekane zigamije ‘gusebya u Rwanda.’

Muri izo nkuru, zivuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ridafite ubwisanzure, ko u Rwanda rugira uruhare mu guhungabanya umutekano muri RD Congo,  n’ibindi bavuga ko  bitagenda bazasohora mu bihe bitandukanye.

Kuki bahisemo guharabika u Rwanda?

Kuri Minisititiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, asanga aba banyamakuru bagamije gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 bishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.”

Dr Biruta asanga impamvu z’uyu mugambi ari ipfunwe rya bimwe mu bihugu by’amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kandi byubakiye ku ipfunwe bamwe baterwa n’amateka no kuba Jenoside yarashobotse mu Rwanda, igakorwa bareba ndetse bamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakaba bafite ibyo babazwa ku birebana na Jenoside yabaye mu Rwanda.”

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda we avuga ko aba banyamakuru bafite ibihugu biri kubakoresha mu nyungu zabyo.

- Advertisement -

Ati “Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakuvuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye. Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, aho itangiriye ntibagire icyo bakora kugira ngo ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukirana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya.”

Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma ku wa 28 Gicurasi 2024 byasohoye itangazo  rivuga ko ibi bikorwa bigamije inyungu za politiki.

U Rwanda ruvuga ko “Abanyarwanda batagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Ruvuga ko ibi bijyanye no kuba hafi y’umupaka w’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba.

Ni ibikorwa ngo hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ‘ihinduka ry’ubutegetsi’ rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa RD Congo.

U Rwanda ruvuga ko uku kwihuriza hamwe kw’aba banyamakuru 50 intego yabo yo gushaka guharabika igihugu itazagerwaho.

Ruti “Iyi ntego ntizigera igerwaho kuko Abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.”

Guverinoma ivuga ko inzira ya Demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza, kandi mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bazifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere.

UMUSEKE.RW