M23 yinjiye mu gace ka Rubaya gacukurwamo coltan

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Rubaya ni hamwe mu hacukurwa coltan nyinshi muri Masisi

Imirwano yongeye kubura muri Teritwari ya Masisi, yasize inyeshyamba za M23 zigenzura agace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Rubaya.

Ni agace gaherereye muri Gurupoma ya Mufunyi Matanda, Teritwari ya Masisi, kakaba kabarizwamo ikirombe kizwi mu mazina ya Bibatama Mining Concession.

Inyeshyamba za M23 ku wa Kabiri ziriwe zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu mpande zose z’agace ka Rubaha, haba ahitwa Kabashumba, Bihambwe na Kishusha.

Amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri zafashe Rubaya, n’inkengero zaho.

Umuvugizi wa Alliance Fleuve Congo, Laurence Kanyoka yavuze ko nyuma y’imirwano M23 yafashe intwaro nyinshi.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW