Nyamasheke irashinja amanyanga Sina Gérard FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Nyamasheke FC ikina mu Cyiciro cya Gatatu, irashinja amanyanga Sina Gerard FC yayisezereye ubwo zahataniraga kujya mu Cyiciro cya Kabiri.

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi ni bwo ikipe ya Sina Gérard FC yatsinze Nyamasheke FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka.

Iyi kipe yashinzwe n’umushoramari, Sina Gérard, yahise ibona itike yo kuzakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Gusa nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Nyamasheke FC yahise itanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), irega Sina Gérard FC ko yakinishije abakinnyi batatu bujuje amakarita y’umuhondo.

Abo bakinnyi ni Harerima Fidèle, Igiribuntu Jules na Niyibizi Marcel, babonye amakarita y’umuhondo ku mukino ubanza n’uwo kwishyura bakinnye n’Inyange FC tariki ya 17 Werurwe na tariki ya 28 Mata n’uwo bakinnye na Nyamasheke FC tariki ya 29 Gicurasi.

Visi Perezida wa Nyamasheke FC, Twayigira Elias aganira na UMUSEKE, yavuze ko mu gihe Ferwafa itabaha Ubutabera bukwiye, bazifashisha izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kugeza ubu, hamaze kumenyekana ikipe eshatu zizakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Ni Sina Gérard FC, Umuri FC na Motar FC.

Nyamasheke FC irashinja amanyanga Sina Gérard FC
Ibaruwa Nyamasheke FC yandikiye Ferwafa irega Sina Gérard FC

UMUSEKE.RW