Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa ubuto

Perezida wa Repubulika Paul Kagame , yasabye urubyiruko kurangwa n’umuco wo gukorera ubushake ariko badapfusha ubusa ubuto bwabo.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ubwo kuri uyu wa kabiri  tariki ya 7 Gicurasi 2024, yahuraga urubyiruko rusanga 7500, ubwo hizihizwaga imyaka 10 .

Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, asobanura ko izina ryarwo ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye.

Ati “Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.

Perezida Kagame yasangije amateka y’ubuto bwe mu gukorera ubushake, abasaba guharanira kugera ku ntego zabo kandi batabupfusha ubusa.

Ati “ Abenshi muri hano bagomba kuba bari mu mashuri cyangwa barayarangije cyangwa bafite ibindi bakora ariko kwiyubaka no kumenya nkuko nabivuze, ntabwo ari byo mu mashuri gusa, n’ubuzima ubwabyo ubayemo buguha inyigisho.”

Yakomeje ati  “ Igihe nabaga mfite 10,reka mpere kuri 15, njye muri icyo gihe, njye mu byukuri  nabaga mfite 18.Ntabwo yabaga ari 15. Icyo nshaka kuvuga , njye n’abandi ibyo twanyuzemo, nta guteta. “

“Kudateta byatumaga utekereza uti ariko kuki cyangwa ejo hazaba hameze hate? Kuki ari jye bibaho gutya . Ese umuntu uzabivamo gute? Ntibigarukireho aho, ukishakamo uruhare rwawe.”

Uri umwana ubundi ibintu byose birakurenze kandi n’ibyo. Ariko ntibikubuza gushakisha uruhare rwawe cyangwa kwibaza  icyakorwa. Nk’urubyiruko, imyaka yanyu ntimube mwayipfusha ubusa. Ntimuzatete cyane. Guteta ni byiza ariko na byo wajya ubiha igihe cyabyo. “

- Advertisement -

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kugira intego yo kugera ku iterambere kandi ko  bishoboka.

Ati “Nimukorera ubushake, mugakorana ubushake, mugashaka kumenya, ugashaka kugira intego wigezeho ariko unatekereza kuyigeza ku gihugu. Birashoboka rwose, kandi twarabibonye.”

Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rivuga ko kuva mu 2013-2023 haozwe ibintu bitandukanye biteza imbere igihugu.

Kugeza ubu habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga Miliyoni 1 ruri mu bice bitandukanye by’igihugu.

 UMUSEKE.RW