Samia Suluhu yambitse imidali abarimo Kikwete na Domitien Ndayizeye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abarimo Ndayizeye wigeze kuyobora u Burundi bahawe imidali na Samia Suluhu wa Tanzania

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yambitse imidari y’ishimwe Domitien Ndayizeye wahoze ari perezida w’u Burundi, Jakaya Kikwete wari perezida wa Tanzania na Olusegun Obasanjo wari perezida wa Nigeria, abashimira “uruhare rwabo ku mahoro n’umutekano” muri Afurika.

Perezida Samia yambitse kandi umudari nk’uwo Moussa Faki, perezida ucyuye igihe wa komisiyo y’ubumwe bwa Afurika.

Aya mashimwe yayabahaye mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ishami ry’Ubumwe bwa Afurika rishinzwe ibibazo bya politike n’umutekano kuri uyu mugabane, abo bagabo basanzwe bari mu bagize iryo shami.

Nubwo iryo shami ririho kandi rifite imirimo rikora, ibibazo by’amahoro n’umutekano biracyari ingorabahizi mu bice bitandukanye bya Afurika, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bibaza umusaruro utangwa w’iryo shami, n’icyo abo bagabo bahembewe.

Guhera muri uku kwezi, Tanzania ni yo iyoboye iryo shami ry’ubumwe bwa Afurika, kandi i Dar es Salaam ni ho ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru yaryo y’imyaka 20 yabereye.

Obasanjo wigeze kuyobora Nieria nawe yahawe igihembo , yambikwa umudali

Moussa Faki Mahama  uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yambitswe umudali

IVOMO: BBC