Aba-Rayons bahaye ikaze Seifu uvugwa muri Rayon Sports

Nyuma y’amakuru amusubiza mu kipe ya Rayon Sports, Niyonzima Olivier Seifu, yahawe ikaze n’abakunzi b’iyi kipe bari hirya no hino.

Mu gihe umwaka w’imikino 2024/2025 muri ruhago y’u Rwanda, uzatangita muri Kanama uyu mwaka, amakipe akomeje kwigaba ku isoko ashaka intwalo zizayafasha kwitwara neza.

Niyonzima Olivier Seifu wasoje amasezerano muri Kiyovu Sports, amakuru aramwerekeza mu kipe yo mu Nzove yaherukagamo mu myaka itanu ishize.

N’ubwo Gikundiro itaremeza ko yamaze kugura uyu musore ukina hagati mu kibuga,amakuru ava mu Nzove avuga ko uyu munsi yakoze imyitozo muri iyi kipe.

Abakunzi ba Rayon Sports batandukanye barimo Jean Paul Nkurunziza wahoze ari Umuvugizi w’iyi kipe, bahaye ikaze Seifu uzwi ku kazina ka “International Nairobi.”

Niyonzima yazamukiye mu Isonga FC, ahava ajya muri Rayon Sports, aca muri APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports yakiniye umwaka ushize w’imikino 2023/2024.

Ni umusore wagize ibihe byiza muri Rayon Sports
Ajya ahamagrwa mu Amavubi
Seifu yaba agarutse mu rugo
Bivugwa ko ibiganiro bisa n’ibyarangiye
Jean Paul Nkurunziza ari mu ba-Rayons bamuhaye ikaze Seifu

UMUSEKE.RW