Ikipe y’Igihugu ya Bénin yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, kuri Stade Félix Houphouët-Boigny yo muri Côte D’Ivoire, saa Tatu z’ijoro.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler yari yahisemo kubanza mu kibuga Ntwali Fiacre, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad (C), Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Rafael York na Nshuti Innocent.
Ikipe ya Bénin yatangiye umukino irusha bigaragara Amavubi kuko yahoraga imbere y’izamu ryayo, ari na ko yateraga koruneri nyinshi mu minota ya mbere y’umukino, ariko ku bw’amahirwe ntizagira umusaruro zihita zitanga.
Uguhuzagurika kwa ba myugariro kwatumye batsindwa igitego cya mbere, hakiri kare ku munota wa 37, gitinzwe na Duoko Dodo.
Nyuma yo gutsinda igitego, Bénin yakomeje gushaka icya kabiri, ariko bajya kuruhuka bikiri igitego 1-0.
Amavubi yatangiranye impinduka ebyiri igice cya kabiri cy’umukino, Rafael York na Sahabo Hakim bari bagowe n’umukino, baha umwanya Samuel Gueulette na Muhire Kevin.
Izi mpinduka zatumye Amavubi akanguka, atangira kurema uburyo bw’ibitego. Gusa ariko, Bénin na yo yanyuzagamo igatera ibibazo mu bwugarizi bw’ikipe y’u Rwanda, byatumye umutoza Spittler akora izindi mpinduka, akuramo Rubanguka ashyiramo Mugisha Bonheur mu gukomeza hagati mu kibuga.
Amavubi yaje kongera andi maraso mashya mu busatirizi, Mugisha Gilbert asimburwa na Kwizera Jojea wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’Igihugu.
- Advertisement -
Umukino uri hafi kurangira, rutahizamu Gitego Arthur na we yahawe umwanya ngo ajye gukora ibyo Nshuti Innocent yari yananiwe, ariko abasore b’ikipe ya Bénin bakomeza kurinda neza igitego bari batsinze mu gice cya mbere, birangira Amavubi atsinzwe umukino.
Iyi ntsinzi ya Bénin yatumye bagira amanota ane banganya n’u Rwanda, ariko u Rwanda tukaba rukiyoboye itsinda kubera ko ruzigamye igitego kimwe, mu gihe Bénin yo nta mwenda, nta n’igitego ifite.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena, saa Tatu z’ijoro, Nigeria izakira Afurika y’Epfo mu mukino usoza iy’umunsi wa gatatu mu yo muri iri tsinda.
Amavubi agiye kwitegura umukino w’umunsi wa kane bazakirwano na Lesotho, tariki 11 Kamena 2024. Ni umukino uzabera muri Afurika y’Epfo.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW