FERWAFA irashinjwa itonesha mu Cyiciro cya Gatatu

Bamwe mu bayobozi b’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, baravuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatonesheje amwe mu makipe arimo Motar FC.

Muri uyu mwaka w’imikino 2023/2024, hamaze kumenyekana amakipe atatu yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri avuye mu Cyiciro cya Gatatu.

Aya arimo Motar FC, Umuri Sports Club na Sina Gérard FC. Izi kipe uko ari eshatu, ziri gukina hagati ya zo kugira ngo zishakemo izegukana igikombe cya shampiyona n’ubwo zose zamaze kuzamuka.

Gusa n’ubwo ari zahize izindi bari bahanganye, bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Gatatu, batunze urutoki Ferwafa, bavuga ko habayeho gutonesha aya makipe yazamutse.

Mbarushimana Shaban uyobora Skyline FC, akayibera n’umutoza, yabwiye UMUSEKE ko batishimiye n’uburyo aya makipe yazamutse yafashijwe na Ferwafa.

Ati “Mu mikinire mu kibuga byagenze neza ariko akenshi mu bayobora imikino nta bwo byagenze neza. Kubera twasifuriwe n’abasifuzi bigaragara ko ari bashya nta burambe bafite, abenshi ari bato mu myaka. Bakirengagiza ko mu Cyiciro cya Gatatu hari amakipe ahanganye cyane.”

Yakomeje agira ati “Ya manyanga tuvuga mu mupira w’Amaguru, yaragaragaye cyane mu Cyiciro cya Gatatu, aho ikipe imwe yifata ikaba yavugana n’abasifuzi, bakaba bakwica umukino cyangwa se ikipe ikihandagaza ikaba yakinisha umukinnyi ufite ikarita itukura cyangwa abujuje amakarita atatu y’umuhondo. Bagakina mu kibuga kandi bizwi, washaka kugira icyo uvuga ugacibwa intege”

Shaban yakomeje avuga ko ibi byose babishyira ku bashinzwe Amarushanwa muri Ferwafa ndetse na Komisiyo Ishinzwe abasifuzi muri iri shyirahamwe.

Ati “Ikindi cyatubangamiye tunifuza ko cyazakosorwa umwaka utaha, ni ukuntu mutangira gukina shampiyona ukumva barakubwiye ngo ikipe bashaka ko izamuka ni iyi n’iyi kandi nyamara twe dukinisha abana bashaka kugaragaza impano za bo. Nta kintu cyatuma dutera imbere mu gihe tujya gukina bizwi ngo iyi izatwara igikombe. Tuzi ngo ikipe izazamuka mu cya Kabiri ni iyi, ngo izazamuka mu cya mbere ni iyi. Nta mupira twaba dufite Ferwafa ibi bintu itabanje kubica ngo bive mu nzira, abantu baze bahatane bose bazi ko bafite amahirwe angana yo kuzamuka.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Ibi byarabaye kuva shampiyona itangira. Inkuru zirahari ko ikipe yitwa Motard bashakaga ko izamuka. Ikipe ya Sina Gérard yashyizwe mu majwi ko bashakaga izamuka. Ibi bintu nta bwo ari byiza. Ntacyo twaba tuje kumara niba biba bizwi ko ikipe runaka izazamuka. Hari abantu bari gushora amafaranga muri iyi shampiyona. Ni bareke kubaca intege.”

N’ubwo uyu muyobozi anenga ibi, hari n’ibyo ashima birimo ko byibura shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu yatumye abakiri bato babona aho bakinira.

Ati “Ni irushanwa dushimira Ferwafa ko yabashije kurizana. Hari abana baburaga aho bakinira ariko kuba haraje Icyiciro cya Gatatu, byaradufashije.”

Mu mwaka ushize w’imikino 2022/2023, hari hazamutse ikipe ebyiri, City Boys na TsindaBatsinde FC.

Abasifuzi mu Cyiciro cya Gatatu baratungwa urutoki
Bivugwa ko abasifura iyi shampiyona badafite uburambe
Skyline FC ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu

UMUSEKE.RW