Ganijuru yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro w’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Élie yongereye amasezerano muri Rayon Sports azamugeza muri 2026.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano y’imyaka ibiri uyu musore.

Mu mizo ya mbere, Rayon Sports yabanje kutagaragaza ubushake bwinshi bwo kongerera Ganijuru amasezerano bitewe n’uko bifuzaga cyane Ishimwe Christian wari umaze gutandukana na APR FC kandi bakaba bari basanganwe Bugingo Hakim ugisigaje umwaka ku masezerano ye.

Nyuma y’aho ubuyobozi bunaniwe kumvikana na Christian ku mafaranga, akigira muri Police FC, bwahise busubira kuri Ganijuru wari umaze kwigaragariza Aba-Rayons mu mukino wo gusogongera kuri Stade Amahoro banganyijemo na APR FC 0-0 mu byumweru bibiri bishize.

Ishimwe Ganijuru yageze muri Murera mu mpeshyi ya 2022, azanye na Raphael Olise Olasue bakinanaga muri Bugesera FC. Mu mwaka we wa mbere yagiriyemo ibihe byiza kuko yakinnye bihoraho ndetse anatwarana na yo Igikombe cy’Amahoro.

Uwaka we wa kabiri waramushaririye kuko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina nyuma y’aho Rayon Sports iguriye Bugingo Hakim muri Gasogi United, agahita afata umwanya ubanzamo.

Gikundiro ikomeje kwiyubaka ihereye ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu ndetse no kongerera amasezerano abo isanganwe. Mu bo yamaze kwibikaho barimo Abarundi, Richard Ndayishimiye baguze muri Muhazi United ndetse na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju FC na Niyonzima Olivier ‘Seif’ wayigarutsemo nyuma y’imyaka itanu.

Abakunzi b’iyi kipe ya rubanda kandi bakomeje gukusanya miliyoni 40 Frws zo kongerera amasezerano Kapiteni Muhire Kevin, binyuze mu cyo bise “Ubururu bwacu, agaciro kacu – Twigurire umwana w’ikipe.”

Ganijuru yahisemo kuguma muri Rayon Sports
Ikipe na yo yabyemeje

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -