Gorilla yatangaje umukinnyi mushya uvuye i Burundi

Undi mukinnyi w’Umurundi wifuzwaga na Rayon Sports yamaze gusinyira Gorilla FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024 ni bwo ikipe ya Gorilla FC yamaze gutangaza, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ayo, ko yasinyishije Nduwimana Franck amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’Umurundi usatira anyuze ku ruhande yifuzwaga na Rayon Sports, kimwe na mugenzi we Fred Niyonizeye bavanye mu Burundi baje gusozanya na Gikundiro, ariko birangira Mukura Victor Sports imubatwaye.

Nduwimana Franck yafashije Musongati gusoreza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi mu mwaka w’imikino ushize.

Iyi kipe y’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, yatangaje kandi ko yasinyishije umutoza mushya w’abanyezamu, Higiro Thomas, uherutse gutandukana na Police FC.

Higiro agiye gusimbura Ndori Jean Claude watozaga abanyezamu ba Gorilla FC, na we wamaze gushimirwa n’iyi kipe. Uyu mutoza aje asanga Kirasa Alain babanye muri Police FC bungirije umutoza Mashami Vicent, uherutse gusinyira Gorilla nk’umutoza mukuru avuye muri Gasogi United.

Higiro Thomas yatoje amakipe arimo As Kigali yamazemo  imyaka umunani, Police FC ndetse n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Umwaka w’imikino wa 2023-24 warangiye Gorilla FC iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’amanota 26.

Nduwimana Franck ni umukinnyi mushya wa Gorilla FC
Nduwimana yakinaga muri shampiyona y’i Burundi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -