Hatangijwe umushinga wo gushaka impano z’abanyezamu (AMAFOTO)

Biciye mu Irebero Goalkeeper Training Center n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hatangiye igikorwa cyo gushaka impano z’abakiri bato bakina mu izamu.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, Saa Munani z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Abana bagera kuri 62 bari hagati y’imyaka 9-17, baturutse mu marerero atandukanye, bari bitabiriye iki gikorwa.

Abatoza bagera kuri 15 biganjemo abasanzwe babarizwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, ni bo bari baje gufashaka abana bafite impano kurusha abandi.

Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’Umuyobozi wa Takinike (DTN) muri Ferwafa, Gérard Buscher, Murangwa Éugene wakanyujijeho muri Rayon Sports n’Amavubi na Hamim Ushinzwe amahugurwa muri Ferwafa.

Kuri uyu wa Kane, igikorwa kirakomereza muri IPRC-Kigali mu Karere ka Kicukiro guhera Saa Saba n’igice z’amanywa.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, hazakurikiraho Intara zindi z’Igihugu mu rwego rwo gushaka abeza bakina mu izamu.

Nyuma yo kubona abana bafite impano, imyirondoro ya bo izashyikirizwa DTN ubundi bakurikiranywe ku buryo bizanafasha abatoza b’amakipe y’Igihugu y’abato mu gihe babakeneye kuko aho bari hazaba hazwi.

Murangwa Éugene yaganirije aba bana
Higiro Thomas yabanje kwibutsa abatoza uko bagomba kubigenza
Igikorwa cyatangiriye kuri Kigali Péle Stadium
N’abakobwa ntibatanzwe
Abana b’abakobwa bagaragaje ko bafite impano yo gukina mu izamu
Buri mutoza yabaga afite abana yitaho
Hagaragaye impano z’abato bafite ejo hazaza heza
Buri Cyiciro cyabaga gifite abatoza babiri
Abatoza batandukanye bakoze iki gikorwa
Abana bakoreshwaga imyitozo igamije gushaka abafite impano kurusha abandi
Bari abana bagera kuri 62
Murangwa yari yaje kwifatanya n’aba banyezamu b’ejo hazaza
DTN Gérard Buscher ubwo yari ageze kuri Kigali Péle Stadium
Higiro Thomas yahaye ikaze DTN
Abatoza berekeraga abana ibyo bakora
Abana berekwaga uko babigenza
Babanje kwishyushya
Babanzaga gukangura imitsi
Abatoza batandukanye berekeraga abana
Baberekaga ibyo bakora

UMUSEKE.RW

- Advertisement -