Ibyavuye mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Rayon n’abahagarariye abafana

Bimwe mu byo abahagariye abafana mu kipe ya Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ni uko nta mukinnyi iyi kipe iragura.

Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024 mu Biro by’Ikipe ya Rayon Sports, habereye inama nyunguranabitekezo yahuje Perezida w’iyi kipe, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle n’abayobozi b’amatsinda y’abakunzi ba Gikundiro.

Mu byagombaga kugarukwaho muri iyi Nama, harimo no kwishakamo ubushobozi bwo kugura abakinnyi kuko igihe cyabajyanye.

Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yababwiye ko nta mukinnyi n’umwe uragurwa kuko nta mafaranga yo kugura araboneka.

Yababwiye ko kugeza hari miliyoni 30 Frw zonyine zitwa izo kugura abakinnyi, nyamara ko bagomba kubaka ikipe izaba ihanganye n’abakeba.

Uyu muyobozi yababwiye ko indi mpamvu yo kuba nta bakinnyi baragurwa, ari uko abafatanyabikorwa b’ikipe nta mafaranga baratanga.

Abayobozi b’amatsinda y’abakunzi ba Gikundiro kandi, babwiwe ko bitarenze tariki ya 10 Nyakanga, bagomba kuba bamaze gutanga umusanzu.

Umuyobozi wa Rayon Sports, yababwiye ko na bo bagomba kwerekana icyo bashoboye muri uru rugamba rwo kugura abakinnyi, kugira ngo Ubuyobozi bugihereho.

Mu bindi byaganiriweho muri iyi Nama, harimo no kuzitabira Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite atagenyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

- Advertisement -
Bari baherutse gukora undi mwiherero wavugaga ku bibazo by’ikipe

UMUSEKE.RW