Imihanda yarubatswe ,abaturage baracana : Iterambere ry’imyaka irindwi I Kayonza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubuyobozi bw'Akarere buvyga ko bumaze kugeza kuri byinshi abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza , butangaza ko mu gihe cy’imyaka irindwi ( 2017-2024) aka karere kagejeje ku baturage byinshi birimo n’ibikorwaremezo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’aka Karere , Nyemazi John Bosco, yatangaje ko  muri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi, abaturage bamaze kugezwaho ibikorwa by’iterambere birimo imihanda, amashanyarazi, amazi , n’ibindi bitandukanye.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere tuzunganira umujyi wa Kigali bityo kihaye intego yo kugeza iterambere ku baturage.

Umuyobozi w’Aka Karere , Nyemazi John Bosco, avuga ko  nk’Akarere gafite igicumbi cy’ubukerarugendo, kagomba gukomeza kwiyubaka.

Ati “ Hakomeje gukorwa byinshi kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rukomeze kwaguka. Murabizi ko akarere kacu ariko gacumbikiye pariki nkuru y’AKagera, habarizwa inyamaswa eshanu z’inkazi zikurura ba mukerarugendo benshi ndetse hanazamo n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo biromo ‘ Balloon’ , yitabirwa na ba mukerarugendo benshi.”

Hubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda …

Umuyobozi w’Akarere kandi avuga ko mu rwego rw’ubwikorezo, hubatswe imihanda igera kuri itanu itunganyije ariko itarajyamo kaburimbo yubatswe ku birometero 78.( 78km), n’indi yubatswe ya kaburimbo ndetse n’uwavuguruwe wa Kayonza-Kagitumba –Rusumo , ukanagurwa.

Hubatswe umuhanda uhuza Umurenge wa Kabarondo –Rwinkwavu-Ndego ufite ibirometero 28(28km).

Indi mihanda ireshya n’ibirometero 4.5( 4.5km) mu Mujyi wa Kayonza (Mukarange) .

- Advertisement -

Hubatswe kandi uw’Ibirometero icyenda ( 9km) uhuza abaturage b’akarere ka Kayonza n’ aka Rwamagana.

Hubatswe kandi umuhanda w’Ibirometero 34 uca Rwinkwavu-Kageyo –Mucucu.

Nyemazi john Bosco uyobora aka Karere , avuga ko uyu muhanda wa kilometero 34 wafashije aborozi n’abahinzi.

Ati “ Wafashije cyane cyane umusaruro w’ubuhinzi  ariko n’aborozi byagoraga ko amata yabo abasha kugera  ku makusanyirizo.”

Amashanyarazi ku baturage…

Ubuyobozi bw’aka Karere butangaza ko mu gihe cy’imyaka irindwi, abaturage bafite amashanyarazi bavuye 33% ariko ubu bageze kuri 77%.

Amazi ku baturage …

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko muri iki gihe cy’imyaka irindwi, abaturage bavuye kuri 76% ariko ubu bari kuri 84.4%.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko hubatswe imiyobori itandukanye iha abaturage amazi.

  Hatanzwe inka …

Ubyobozi bw’Akarere butangaza kandi ko abaturage bahawe inka bavuye ku 4.149 bagera kuri 9068 mu rwego rwo kwiteza imbere no kwivana mu bucyene.

Ni mu gihe imiryango 126 y’Abarokotse Jenoside batishoboye yubakiwe amazu meza.

Amacumbi ya Mwarimu yabaye igisubizo …

Mu rwego rw’Uburezi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, butangaza ko hubatswe ibyumba by’amashuri 1028 hagamijwe guca ubucucike mu mashuri.

Hubatswe kandi amashuri y’imyuga aho akarere kari karahize ko buri Murenge ugira TVET ariko mu Mirenge 12, hamaze kubakwa izigera 14.

Ubuyobozi kandi butangaza ko hubatswe inzu za Mwarimu zigera kuri 14 hagamijwe kunganira abarimu bakoraga ingendo ndende. Hubatswe kandi ingo mbonezamikurire zigera kuri 21 hagamije kurushaho gufasha abakiri bato kubona uburezi.

Amasoko yarubatswe …

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko muri gahunda y’imyaka irindwi hari hari hateganyijwe kubakwa amasoko ane ariko kuri ubu hubatswe amasoko agera ku 10.

Aka Karere kavuga ko kandi gafite intego yo gukomeza gushyira umuturage ku isonga, gaharanira kumugezaho iterambere rirambye.

Hubatswe imihanda ihuza imirenge
Imihanda ya Kaburimbo yubatswe nayo ni myinshi

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/ KAYONZA