Impamvu Mwambari na Thomas batandukanye na Police

Nyuma yo guhesha Police FC igikombe cy’Amahoro cya 2024, abatoza barimo Mwambari Serge na Higiro Thomas bahise batandukana n’iyi kipe ku bw’impamvu zitabaturutseho.

Mbere yo gusubukura imyitozo itegura umwaka w’imikino 2024-2025, ikipe ya Police FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], yabanje gukora impinduka mu batoza.

Abatoza batakomezanyije n’iyi kipe, ni Mwambari Serge wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi na Higiro Thomas wari umutoza w’abanyezamu. Nyamara aba bombi bagize uruhare mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, iyi kipe ibitse.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko impamvu nyamakuru aba batoza badakomezanya n’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, ari umushahara utarumvikanyweho n’impande zombi.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwashatse kugabanya imishahara y’aba batoza, ariko bakabyamaganira kure kuko bo babonaga nta mpamvu n’imwe yagombaga gutuma bagabanyirizwa umushahara, cyane ko akazi ka bo bagakoraga uko bikwiye.

Mwambari yasimbuwe na Thumaine Emmanuel, mu gihe Higiro yasimbuwe na Djabil watozaga abanyezamu b’ikipe ya Kiyovu Sports.

Mwambari Serge ntakiri umukozi wa Police FC
Higiro Thomas nawe yahisemo gutandukana na Police FC

UMUSEKE.RW