Ivan Minnaert yabonye akandi kazi hanze y’u Rwanda

Umubiligi uherutse gutandukana na Gorilla FC, yatangajwe nk’umutoza mukuru wa FC Bassell yo muri Libérie.

Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024.

Muri Gicurasi, Ivan Jacky Minnaert yari aherutse gutandukana na Gorilla FC nyuma yo kuyirekera mu Cyiciro cya Mbere.

Ikipe ya FC Bassell, ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Libérie. Ibitse igikombe kimwe cy’Igihugu yatwaye mu 2014, muri 2015 yakinnye CAF Conféderation Cup iviramo mu ijonjora ry’ibanze.

Ivan Minnaert yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports na Mukura na Gorilla FC muri Gashyantare 2024 aho yari yahawe intego zo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

Ivan Minnaert ni umutoza mukuru wa FC Bassell yo muri Libérie

UMUSEKE.RW