Kamonyi: Abantu 6 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batandatu bamaze gutabwa muri yombi mu bantu 10 bagaragaweho iyi ngengabitekerezo, abandi bagishakishwa.

Ibi ubuyobozi bwabitangaje ku wa 1 Kamena 2024, ubwo bwifatanyaga n’itorero rya Presbyteriénne mu Rwanda, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abashumba b’iri torero, abakirisitu, abarimu n’abandi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere avuga ko bibabaje kuba muri aka Karere hakigaragara abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no gushaka gusubiza inyuma igihugu, asaba ko abagaragaweho ingengabitekerezo bajya bakurikiranywa.

Yagize ati “  Muri aka Karere kacu ka Kamonyi muri iyi minsi yo kwibuka,kuva dutangiye iki gikorwa tariki 7 Mata 2024, tumaze kugira abagaragayeho ingengabitekerezo(caisse) icumi. Mu by’ukuri ni ibikorwa bigayitse, ni ibyo kwamaganwa, dusaba ko nkuko bigaragara buri wese akwiye kubigiramo uruhare mu kubirwanya. Abagera kuri batandatu bari gukurikiranywa, abandi bakomeje gushakishwa kugira ngo ubutabera bwubahirizwe.

Ibyo turifuza ko byagenda bigabanuka, bigashira, tukabirandura burundu  ariko ni uruhare rwa buri wese kugira ngo tubashe kubigeraho. Duharanire ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye.”

Bimwe mu bikorwa byagaragaye birimo kwibasira uwarokotse aho umuturage wo mu Murenge wa Mugina, inzu ye yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana.

Kayirangwa Charles utuye mu Kagari ka Mugina ,inzu ye yasutsweho lisansi mu ijoro ryo ku itariki ya 12 rishyira kuri 13 Mata 2024.

Undi ni Nzamukosha Seraphine warokokeye Jenoside mu Kagari ka Nteko muri uyu Murenge wa Mugina, abataramenyekana bamuranduriye imyumbati y’imishore n’ibiti bisaga 80.

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bisubiza inyuma ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa.

- Advertisement -

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruheruka kuvuga  ko mu cyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku 7-14 Mata 2024, abantu 39 bafunzwe mu gihe abandi bagishakishwa, bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragaje.

RIB ishimangira ko muri iki cyumweru cy’icyunamo, amadosiye yakiriye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo yari 51 ndetse n’indi imwe y’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri.

UMUSEKE.RW