Karongi: Abari barashinze umutwe w’Abagizi ba nabi barafunze

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abari barashinze umutwe w’abagizi ba nabi mu Karere ka Karongi, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage no kwibasira amatungo.

Abafashwe ni abagabo batatu bo mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi mu Mudugudu wa Nyarurembo.

Abafashwe ni Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 27, Habimana Emmanuel w’imyaka 27 na Munyeshyaka Vedaste w’imyaka 39.

Aba bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, ubujura, no gukomeretsa amatungo yororerwa mu rugo, ndetse no kuyica.

Ibyaha bakurikiranyweho byabaye kuwa 1 Kamena 2024, bafatwa bamaze kwiba inka y’umuturage ndetse bakaba baranayitemye ku kaguru bakoresheje umuhoro.

RIB kandi ivuga ko abafashwe basanzwe barashyizeho umutwe w’abagizi ba nabi kuko bari basanzwe biba abaturage mu bihe bitandukanye.

Aba ngo bashikuzaga abantu ibyabo n’ibindi bikorwa bakora bitandukanye bihungabanya abaturage.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gashari mu gihe dosiye yabo igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

- Advertisement -

Ingingo ya 166 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya munani y’iryo tegeko yo igaragaza ko umuntu wese ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

UMUSEKE.RW