M23 yashyizeho abayobozi muri Diaspora

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 ukomeje kujegeza ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bwashyizeho ubuyobozi bw’abawushyigikiye mu mahanga ( Diaspora).

Ni ibikubiye mu itangazo M23 yanyujije ku rubuga rwa X, bikaba bikubiye mu cyemezo Nomero N° 036/PRES-M23 /2024 cyo ku wa 10, Kamena, 2024.

Uwatorewe kuyobora diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe na Muheto Jackson na Muhire John.

Uyu mutwe watangaje ko abayobozi ba Diaspora bashyizweho n’uriya mwanzuero ari Umuhuza bikorwa mukuru n’Umuhuzabikorwa wungirije bakorera hanze ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

M23 itangaza ko imikorerer ya Diaspora yayo ari uburyo bwo kongerera imbaraga imikorere y’uyu mutwe wihuje n’undi wa politiki bakora icyo bise l’Alliance Fleuve Congo.

Intego yabo ni ukurwanira ko abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu gihugu cyabo.

Itangazo ry’uyu mutwe rivuga kandi ko gushyiraho ziriya nzego bigamije ahanini gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera hamwe no kubyaza umusaruro gahunda zisanzweho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW