Maj Gen Z. MAMADOU ukuriye ingabo za Centrafrique ari mu Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Maj Gen Zépherin MAMADOU ukuriye ingabo za Centrafrique ari mu Rwanda aho yasuye icyicaro gikuru cya RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique  n’itsinda bari kumwe , kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yakirwa  n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bayobowe na Gen MK Mubarakh.

Uyu ukuriye ingabo muri Centrafrique yanaganiriye na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.

Aba bombi baganiriye ku mubano wimbitse  uri hagati y’ingabo zombi.

Maj Gen Zépherin MAMADOU yatangaje ko intego  y’uru rugendo rwe mu Rwanda , ari ugusangizanya amahirwe no kurushaho gukomeza amasezerano y’ubufatanye  yasinywe mu gihe cyashize ,binyuze mu mahugurwa no mu bindi bikorwa.

Ati” Aya ni mahirwe, nkuko mubizi, umubano uri hagati y’ingabo zombi  waragutse cyane. NI ibyavuye mu masezerano yakozwe hagati y’abakuru b’ibihugu byacu, biyemeje gushyigikira ubufatanye bw’ingabo .”

Yongeyeho ko bakura amasomo  ku ngabo z’u Rwanda kuko  zateye imbere mu buryo bufatika, aho bari no mu butumwa  bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu ruzindo rw’akazi  uyu mugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique n’itsinda bari kumwe bagirira mu Rwanda, bazasura Ikigo cya Gisirikare cya Gako, Ikigo cy’Imari cya Zigama CCS, ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye na Minisiteri y’ingabo.

Hamwe n’itsinda bari kumwe , baganiriye na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

UMUSEKE.RW