Menya impamvu Omborenga atarasinyira Rayon Sports

N’ubwo akomeje kuvugwa mu kipe ya Rayon Sports, Omborenga Fitina watandukanye na APR FC, ntarasinyira iyi kipe yo mu Nzove kubera impamvu imwe gusa.

Hagati muri iki Cyumweru kiri kugana ku musozo, hakomeje kuvugwa amakuru y’igura n’igurisha mu makipe manini mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports.

Umwe mu bakinnyi bakomeje kugarukwaho, ni myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina wamaze gutandukana n’ikipe y’Ingabo.

Uyu musore akomeje kwifuzwa n’ikipe ya Rayon Sports ishobora gutandukana na Serumogo Ally wagize umwaka mubi w’imikino 2023/2024.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu myugariro yagiranye ibiganiro na Perezida wa Gikundiro, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle ariko ntasinye n’ubwo buri kimwe yifuje yagihawe.

Amakuru avuga ko impamvu uyu musore atasinyiye iyi kipe, ari uko mu mpera z’iki Cyumweru ashobora gusohoka mu Rwanda akajya gukina hanze y’Igihugu.

Bitarenze ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena, Fitina azamenya niba asohoka mu Rwanda cyangwa azahaguma agasinyira iyi kipe yo mu Nzove yakomeje kugaragaza ko imwifuza.

Gusa mu gihe ku kigero cya 90%, uyu musore ashobora gukinira Gikundiro mu gihe yaba adasohotse mu Rwanda.

Amakuru yandi avuga ko, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye ko yakina umukino w’uyu munsi wa APR FC na Rayon Sports wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, ariko ntahite akabahakanira.

- Advertisement -
Omborenga Fitina ntarasinyira Rayon Sports

UMUSEKE.RW