UPDATE: Umukozi wo mu rugo wari wibye umwana wonka yafashwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Uwamahoro Sandra arashinjwa kwiba Umwana arera wonka

Uwamahoro Sandra wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nkundibiza Maurice washinjwaga kwiba Umwana arera yafatiwe mu Murenge wa Byimana.

Nkundibiza Maurice, Se wa Ineza Chiffra Merveille yabwiye UMUSEKE ko bahamagawe n’Umugabo w’umucuruzi ukorera ahitwa i Bukomero ho mu Murenge wa Byimana ko abonye uwo mukozi ahetse umwana yibye.

Nkundibiza avuga ko uwo mugabo ubahaye amakuru ko abonye Uwamahoro Sandra na Ineza yabimenyeye ku mbuga nkoranyambaga ko bibwe Umwana.

Ati “Tukimara gutandukana namwe twahise tujyana na RIB mu Byimana twasanze umwana ari muzima gusa yari ashonje.”

Nkundibiza avuga ko babajije Uwamahoro impamvu yamuteye kwiba Umwana, avuga ko yatinye ko bamuryoza icupa rya Gaz riherutse kwibirwa mu rugo.

Ati ” RIB iracyamukoraho iperereza nibo bagaragaza impamvu nyamukuru yamuteye kwiba Umwana wacu.”

INKURU YABANJE…..

Uwamahoro Sandra wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nkundibiza Maurice yaraye yibye umwana arera w’amezi 10 aburirwa irengero.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Kagitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

- Advertisement -

Nkundibiza, Se w’Umwana witwa Ineza Chiffra Merveille umukozi yibye, yabwiye UMUSEKE ko uyu mukozi ubakorera yibye umwana wabo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Taliki ya 5 Kamena 2024 ahagana saa kumi nimwe aracika.

Nkundibiza avuga ko we n’umugore we batari bahari kuko umwe akorera mu Karere ka Kirehe undi agakorera mu Karere ka Nyanza.

Ati “ Umwana mukuru bari kumwe yiba mugenzi we ufite amezi icumi y’amavuko, yasize abakingiranye arasohoka ntibamenya aho arengeye”.

Nkundibiza avuga ko aho bamenyeye aya makuru biyambaje Inzego zitandukanye ndetse bamenyesha n’aho akomoka bikaba bigeze ubu bataramubona.

Uwamahoro Sandra ushinjwa icyaha cyo kwiba umwana, akomoka mu Mudugudu wa Kinyana, Akagari ka Migina, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza.

Ineza Chiffra Merveille afite amezi 10.
Uwamahoro Sandra arashinjwa kwiba Umwana arera wonka
Nkundibiza Maurice Umubyeyi wa Ineza Chiffra Merveille avuga ko batewe impungenge ko uyu mukozi ashobora kubicira Umwana

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga