Mukura yemeje ko yaguze Umunye-Ghana

Ikipe ya Mukura Victor Sports, yasinyishije Abdul Jalilu wari Kapiteni wa Dreams FC yo muri Ghana.
Mukura Victor Sports yatangaje kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, ko yasinyishije uyu Munye-Ghana amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu myugariro wo hagati w’imyaka 24 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, yakirwa n’abarimo  Umunyamabanga Nshwingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais n’umuvugizi wayo Gatera Edmond.

Uyu myugariro akigera ku kibuga cy’indege yatangarije abanyamakuru ko yishimiye cyane gukinira Mukura VS no gukina shampiyona yo mu Rwanda muri rusange, n’ubwo yavuze ko nta byinshi yari asanzwe ayiziho.

Abdul Jalilu kandi yavuze ko icyamuteye gufata umwanzuro wo gukinira Mukura VS ari umutimanama we wabimuhatiye.

Abdul Jalilu yakinnye imikino 11 ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino ushize, agira uruhare rukomeye mu gufasha Dreams FC kugera muri 1/2 cya CAF Confederation Cup, aho basezerewe na Zamalek yo mu Misiri, yanatwaye iki gikombe.

Uretse kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, Jalilu yanakinnye imikino 27 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana, aho yatanze umupira umwe wavuyemo igitego.

Uyu myugariro wari Kapiteni wa Dreams FC kandi yayifashije gutwara Igikombe cy’Igihugu cya 2022-2023 batsinze Faisal Babes ku mukino wa nyuma.

Uyu Munye-Ghana yiyongereye kuri bagenzi be Richmond Nii Lamptey na Dauda Yussif Seidu na bo baje muri shampiyona yo mu Rwanda bavuye mu makipe akomeye muri Ghana.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere Ka Huye ni umukinnyi wa gatatu yibitseho nyuma ya Niyonizeye Fred wayisinyiye avuye muri Vital’o yo mu Burundi ndetse na Jordan Nzau Ndimbumba wavuye muri Etincelles FC.

- Advertisement -
Ubwo Ubuyobozi bwashyiraga umukono ku masezerano
Ikipe iherutse gutangaza Jordan Nzau
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Yahawe nimero 6

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW