Muvara ukinira REG yasezeranye mu mategeko (AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball na REG Volleyball Club, Muvara Ronard uzwi nka Rashford, yasezeranye mu Murenge n’umukunzi we, Umuhoza Mariam.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024. Muvara na Mariam bari baherekejwe n’inshuti za bo za hafi ndetse n’ababyeyi ba bo.

Tariki ya 15 Mutarama 2024, ni bwo Muvara yasabye Mariam ko yazamubera umugore w’isezerano, ndetse undi ahita abimwemerera.

Ubukwe bwa Muvara na Mariam, buzaba tariki ya 30 Kamena 2024 nk’uko bigaragara mu butumire bashyize hanze.

Gusaba no gukwa bizabera Heaven Garden ku Irebero, gusezerana imbere y’Imana bizabere muri EAR Remera mu gihe abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden n’ubundi.

Muvara Ronard usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yari amaze igihe gisaga imyaka irindwi ari mu rukundo na Umuhoza Mariam, kuko batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo High School.

Uyu mukinnyi uzwiho kurekura imipira ikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk’ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava ajya muri Gisagara mu 2020, ayivamo 2023.

Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda.

Ubwo Mariam yarahiriraga kuzabana na Muvara
Muvara nawe yahise amanika akaboko
Basaga neza
Bamwenyuraga
Muvara na Mariam baryohewe n’urukundo
Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Mariam yemereye Rashford kuzamubera umugore
Ubutumire bwa Muvara na Mariam

UMUSEKE.RW

- Advertisement -