Ngendahimana wari Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yeguye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uyu asanzwe ari inararibonye muri Politiki akaba ni umusesenguzi aho akunze kumvikana mu biganiro bigaruka kuri politiki Mpuzamahanga ndetse n’ibindi bivugwa mu karere.

Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku mirimo .

Uyu yari amaze igihe kingana n’ imyaka itandatu muri izi nshingano.

Ladislas Ngendahimana yahawe inshingano zo kuyobora RALGA asimbuye Egide Rugamba ku mwanya w’Umunyamabanga Rusange (SG) w’iri shyirahamwe.

Yahawe kandi izi nshingano amaze igihe kitari gito akuriye itumanaho ndetse ari n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uyu asanzwe ari inararibonye muri Politiki akaba ni umusesenguzi aho akunze kumvikana mu biganiro bigaruka kuri politiki Mpuzamahanga ndetse n’ibindi bivugwa mu karere.

RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego.

UMUSEKE.RW