Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Esperanza Motel azamara umwaka umwe.
Ni amasezerano yasinywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, hagati ya Esperanza Motel yari ihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwayo bwa buri munsi (Managing Director), Sangwa Kevin ndetse na Rayon Sports WFC yari ihagarariwe na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Capt (Rtd) Jean Fidèle Uwayezu.
Nk’uko byatangajwe na Perezida Jean Fidèle, ku ikubitiro basinye amasezerano y’imikoranire mu gihe cy’umwaka umwe, ushobora kuzongerwa hashingiwe ku musaruro uzavamo.
Esperanza Motel izajya iha Rayon Sports amafaranga impande zombi zitigeze zitangaza umubare, mu gihe Rayon Sports na yo izamamaza iyi motel binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, ku kibuga ku mikino yakiriwe na Rayon Sports, gushyira ibirango bya Esperanza Motel ku mwambaro w’ikipe ndetse no gukoresha abakinnyi cyangwa abatoza ba Rayon Sports WFC mu bikorwa bya Esperanza Motel mu gihe ibyifuje.
Uyu mufatanyabikorwa mushya aje yiyongera kuri Skol na Gihozo Guest House basanzwe bakorana na Rayon Sports WFC.
Gikundiro y’abari n’abategarugori yatwaye Igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2023-24, bituma izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA y’Abagore izabera muri Ethiopia, mu gushaka itike y’amakipe azakina imikino Nyafurika (CAF Women Champions League).
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW