RBC yemeje ko yahaye akazi Banamwana Camarade

Ubuyobozi bw’ikipe ya ruhago y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bwatangaje ko iyi kipe yabonye abatoza batatu bashya.

Cyubahiro Beatus uyobora RBC FC, yemereye UMUSEKE ko iyi kipe yatandukanye n’abahoze bayitoza ndetse inatangaza abashya.

Banamwana Camarade ni we mutoza mukuru, Kamali Uzayisenga Méthode azaba yungirije muri iyi kipe mu gihe Mazimpaka Andé azaba ari umutoza w’abanyezamu.

Aba baje basimbura Patrick na Ndoli Jean Claude bari abatoza ba RBC FC mu myaka itatu ishize.

Iyi kipe iheruka igikombe cya shampiyona y’Abakozi, mu 2022 ubwo yegukanaga shampiyona na Super coupe.

RBC FC ibitse ibikombe bitanu. Birimo kimwe cya shampiyona, kimwe cy’Irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo na kimwe cya Super Coupe.

Ibitse kandi ibikombe bibiri Nyafurika yegukanye mu marushanwa Nyafurika iheruka kwitabira ku rwego mpuzamahanga.

Banamwana Camarade ni umutoza mushya wa RBC FC

UMUSEKE.RW