Seifu yasubiye muri Rayon Sports

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi, ikipe ya Rayon Sports yagaruye  Niyonzima Olivier ‘Sefu’ nyuma y’imyaka itanu batandukanye, irushaho gukomeza hagati hayo.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yasinyiye Gikundiro amasezerano y’umwaka umwe.

Yari amaze igihe mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, cyane ko yanifashishijwe mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro ivuguruye banganyije na APR FC 0-0 mu byumweru bibiri bishize.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ asubiye muri Rayon Sports nyuma yo guca mu bakeba, APR FC na Kiyovu Sports. Yakiniye Rayon Sports kuva muri 2015 ubwo yageraga muri iyi kipe avuye mu Isonga kugera muri 2019.

Yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe ikunzwe n’abatari bake kuko yatwaranye na yo Igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya shampiyona, yewe banagerana mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup bari bagezemo bwa mbere.

Uyu mukinnyi uri mu beza mu Rwanda yavuye muri Gikundiro yerekeje muri APR FC yakiniye kuva 2019 kugera 2021, ahava yerekeza muri AS Kigali yakiniye kuva 2021-2023 ndetse na Kiyovu Sports yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza ikomeje kongera imbaraga mu bakinnyi by’umwihariko abo hagati mu kibuga kuko yamaze no gusinyisha Richard Ndayishimiye na Rukundo Abdul Rahman  na bo bakina mu kibuga hagati, mu gihe kandi abakunzi bayo bakomeye gukusanya miliyoni 40 Frws zo gusinyisha Kapiteni Muhire Kevin.

Yasubiye muri Rayon Sports nyuma yo kuyivamo mu 2019
Seifu yeretswe ibikombe by’ikipe
Yatambagijwe mu bubiko bw’ibikombe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW