Sina Gérard yegukanye igikombe cy’Icyiciro cya Gatatu (AMAFOTO)

Nyuma y’urugendo rwa yo ku mwaka wa yo wa mbere, ikipe ya Sina Gérard FC yatsinze Motar FC ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.

Tariki ya 17 Gashyantare 2024, ni bwo hatangiye shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu ku rwego rw’Igihugu.

Ni shampiyona yatangirijwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama. Ikipe ya GS St. Paul na Muganza FC ni zo zakinnye umukino wa mbere.

Amakipe 39 ni yo yakinnye shampiyona muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024. Izi kipe zakinnye mu bice ziherereyemo (Zone). Umwaka ushize hari hakinnye amakipe 43.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo igikombe cyabonye nyiracyo n’ubwo hasigaye umukino umwe uzahuza Umuri Sports na Motar FC.

Nyuma yo gutsinda Motar FC ibitego 4-1 ku kibuga cya yo, ikipe ya Sina Gérard FC yahise yegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.

Sina yatsindiwe na Mugwaneza Jean Jacques watsinze ibitego bibiri na Isenawe Christian nawe watsinze bibiri. Motar FC yatsindiwe na Kehinde Noah Olutekunbi.

Iyi kipe ishamikiye kuri Entreprise Urwibutso, yahise yuzuza amanota arindwi, mu gihe Motar FC ya Kabiri ifite atatu, Umuri Sports ikagira rimwe.

Umuyobozi Mukuru wa Entreprise Urwibutso, Dr Sina Gérard, yavuze ko banyuzwe no kuba imbaraga batanze mu kipe zitarapfuye ubusa.

- Advertisement -

Ati “Igishimishije ni uko dutsindiye kuri iki kibuga cyadutwaye imbaraga nyinshi kuva mu 2005. Kuba tugiye mu Cyiciro cya Kabiri ni uko twabiharaniye.”

Yakomeje avuga ko ikindi gishimishije kurushaho, ari uko ikipe yiganjemo abakiri bato kandi biteguye gutanga umusaruro mwiza.

Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Imari mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Habyarimana Marcel, yavuze ko bishimira uko shampiyona y’uyu mwaka yageze n’ubwo hari ibyo gukosora bigihari.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bashimishijwe no kubona ikipe nka Sina yarazamutse kuko ari undi mushoramari wiyongereye ku bandi bashoye muri Ruhago y’u Rwanda.

Motar FC na Sina Gérard FC, zamaze kubona itike yo kuzakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha w’imikino 2024/2025.

Dr Sina Gérard ubwo yishimanaga n’abasore be
Byari ibyishimo kuri Sina Gérard FC
Dr Sina Gérard yavuze ko urugamba rukomeje
Ibyishimo byari byinshi
Abafana ba Sina bari mu byishimo
Abakomiseri batandukanye muri FERWAFA, bari kuri uyu mukino

UMUSEKE.RW