U Rwanda ruzitabira Davis Cup 2024 muri Angola

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Tennis, izitabira irushanwa rya “Davis Cup 2024” rizabera i Luanda muri Angola.

Guhera tariki 19-22 Kamena 2024, i Luanda muri Angola hazaba hari kubera irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rizwi nka “Davis Cup.”

Ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari mu Nama y’Abaminisitiri, yayimenyesheje ko u Rwanda ruzitabira iri rushanwa.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izitabira iri rushanwa, ni iy’Abagabo.

Ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino wa Tennis mu Bagabo yageze ku mikino ya nyuma ya Davis Cup 2023 nyuma yo gutsinda Angola.

Mu 2022, u Rwanda rwatsinzwe na Togo imikino 3-0 ku mukino wa nyuma, rubura amahirwe yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu.

Muri Davis Cup Africa Group IV iheruka kubera i Kigali mu 2023, ikipe y’gihugu ya Nigeria n’iya Ghana zazamutse mu Cyiciro cya Gatatu, u Rwanda ruguma mu cya Kane.

Ibihugu umunani birimo Botswana, Kenya, Mozambique, Cameroun, Angola, Ghana, Nigeria n’u Rwanda rwakiriye irushanwa, ni byo byitabiriye irya 2023.

Ernest ari mu baba bahanzwe amaso mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitoreza muri IPRC-Kigali
U Rwanda ruzitabira Davis Cup 2024 izabera muri Angola tariki 19-22 Kamena 2024
Ghana ubwo iheruka mu Rwanda mu 2023, yahavuye izamutse mu Cyiciro cya Gatatu
Nigeria na yo yazamutse mu Cyiciro cya Gatatu

UMUSEKE.RW

- Advertisement -