“Umurakare” ukekwa gukorera iyicarubozo umugore we arafunzwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uyu mugore yari yaraziritswe n'umugabo we

NYAMASHEKE: Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwafunze Munyandekwe Elisha w’imyaka 47 akurikiranyweho gukorera ibikorwa by’iyicarubozo umugore we.

Aba batuye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko uyu yaboheraga umugore we mu nzu, amaboko n’amaguru akoresheje imisumari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu Munyandekwe uri mu biyita abarakare afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ko uyu mugabo usanzwe ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, we na bagenzi be basanzwe barigometse no kuri Leta.

Aba bavuga ko ubuyobozi bwo mu Isi bushyirwaho n’abantu atari Imana ibushyiraho, batagomba kubwubaha.

Uyu mugabo ngo yabanje gukura abana be barindwi mu ishuri, n’uwo ubuyobozi busubijemo bugacya yongeye kurimukuramo.

Gitifu Uwizeyimana akomeza avuga ko uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’imyaka, ngo nta na rimwe ajya atangira umuryango we ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Ntiyemera gahunda za Leta zitandukanye zirimo amatora n’izindi zitandukanye.”

- Advertisement -

Amakuru avuga ko ku wa 1 Kamena 2024, ari bwo Munyandekwe yafashe umugore we amubohesha imigozi ya palasitiki amaguru n’amaboko, amurambika mu cyumba aragifunga, n’idirishya ryacyo arikubitamo imisumari ku buryo ritafunguka.

Gitifu Uwizeyimana akomeza avuga ko kugira ngo bimenyekane byaturutse ku muturanyi w’uru rugo wari umaze iminsi atabona uyu mugore, abajije umwe mu bana babo bato aho nyina asigaye aba, amubwira ko se yamuboshye akamuta mu cyumba kimwe mu nzu yabo.

Ati“Amakuru yangezeho saa tatu n’igice z’igitondo z’uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, mpita mpamagara inzego z’umutekano dukorana tujyayo dusanga hakinze.”

Yakomeje agira ati “Twahamagaye umukobwa wabo mukuru tumubaza niba koko nyina afungiye mu nzu arabyemera tumusaba gufungura tukareba.”

Avuga ko umukobwa yahise ahamagara Se wari urimo acururiza kuri santere y’ubucuruzi ya Mugonero, se amubwira kutabakingurira, ariko kuko bari bamaze kugera mu nzu n’umukobwa yemeye ko urufunguzo rumwe arufite arakingura.

Gitifu ati“Tugezemo twasanze biteye ubwoba. Umugore ahambiriye amaguru n’amaboko, arambitse aho, inzara yenda kumunogonora, ahahambiriye haratangiye kubyimba cyane, icyumba ahambiriyemo umunuko ari wose kuko byose yabyikoreragaho ntasukurwe n’aho yabikoreye ntihasukurwe, mbese yarakorewe ibikorwa bya kinyamaswa.”

Avuga ko bahise bashakisha umugabo bamufatira mu isoko rya Mugonero saa sita n’igice bahita bamushyikiriza RIB, sitasiyo ya Gihombo.

Avuga ko uyu Murenge urimo abandi baturage barenga 50 bafite iyi myemerere, .

Uyu muyobozi asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we, uwo bamaze iminsi batabona bakamenya impamvu, bakumva irimo ikibazo bakihutira gutangira amakuru ku gihe.

Uyu mugore yari yaraziritswe n’umugabo we

RAYMOND TUYISHIMIRE / UMUSEKE.RW