Biciye mu bahagarariye inyungu z’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi na Rayon Sports, Aruna Moussa Madjaliwa, uyu mukinnyi agiye kujyana mu nkiko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda kubera kutamuhemba.
Ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa, si gishya mu matwi y’abakunzi ba Gikundiro n’abakunzi ba ruhago muri rusange, cyane ko uyu mukinnyi imikino yakiniye ikipe ye ari mike cyane ugereranyije n’ibyo yari yitezweho guha iyi kipe.
Abahagarariye uyu mukinnyi mu mategeko no kumushakira akazi barimo Constantin Mutima na Philippe, baganira na UMUSEKE bavuze ko Rayon Sports imaze amezi umunani idahemba uyu mukinnyi nyamara binyuranyije n’amategeko akubiye mu masezerano y’akazi impande zagiranye.
Aba bahagarariye Madjaliwa, bavuga ko uyu mukinnyi yavunikiye mu kazi ka Gikundiro ndetse bikemezwa n’uko yerekanye impapuro za muganga ubwo yari avuye kwivuza mu gihugu cy’i Burundi ariko ubuyobozi bw’ikipe bwo bukavuga ko uyu mukinnyi yataye akazi ndetse atigeze avunika nk’uko we abivuga.
Amabaruwa abiri UMUSEKE ufitiye kopi, agaragaza ko abahagarariye Madjaliwa, bandikiye umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Capt, Uwayezu Jean Fidèle, bamusaba kubahiriza ibikubiye mu mategeko bagiranye n’uyu mukinnyi birimo kumuhemba ariko uyu muyobozi akarusha akarumira. Ibi byabaye inshuro ebyiri. Ibaruwa ya mbere bayanditse muri Weruwe uyu mwaka indi bayandika muri Mata.
Mutima na Philippe bavuze ko icyo bagiye gukora ari ukugana mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kuko inzira z’ubwumvikane zo zanze.
Mu minsi ishize, Umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu, yabwiye Itangazamakuru ko nta na kimwe bagomba Madjaliwa ndetse ko byose bamugombaga ubwo yasinyaga amasezerano, babimuhaye.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mukinnyi aherutse kuza gutangirana imyitozo n’abandi ariko akongera akayihagarika kubera imvune yagize.
Ati “Mu gihe dutangiye uyu mwaka w’imikino yagaragaje ubushake, kuko tumuzi ko ari umukinnyi mwiza, atwizeza ko azaza agakina, no mu myitozo naje inshuro zingahe nabonaga akora ariko nyuma yaje kongera avuga ko afite ibibazo.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Urumva rero twebwe ntabwo ibikubiye mu masezerano tubibona. Amasezerano ni ibintu bibiri, ni inshingano zanjye n’uburenganzira bwanjye, ni inshingano zawe n’uburenganzira bwawe, tugiye gutangira umwaka w’imikino rero umuntu utazagira icyo adufasha, amasezerano arahari kandi afite icyo avuga, bizakurikizwa kuko sinakora ibyo ngomba gukora ngo wowe ntubikore.”
Yahishuye ko uyu mukinnyi ashobora gusimbuzwa Umunya-Ghana, James Akaminko uzatirwa muri Azam FC aho ibiganiro bizanozwa neza hamaze gufatwa umwanzuro kuri Madjaliwa dore ko bombi ari abanyamahanga kandi bakina umwanya umwe.
Ati “Tuzicara tuganire, cyane cyane ko niba ntacyo yadufasha iyo ’license’ turayikeneye ku wundi munyamahanga cyangwa undi wadufasha.”
Ubuyobozi bwabwiye Madjaliwa wifuzaga kuba ahawe amafaranga make yo kwifashisha, agera kuri mlliyoni 1 Frw muri iyi Nyakanga, ko akorana imyitozo n’abandi ukwezi kwashira agahembwa.
N’ubwo Madjaliwa yari yitabiriye imyitozo ya nyuma yo ku wa Kabiri w’iki cyumweru, hitegurwa umukino wa gicuti Rayon Sports yakiriwemo n’Amagaju FC kuri uyu wa Gatatu, byarangiye atajyanye n’abandi i Huye.
Uyu mukinnyi aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Gikundiro yamuhaye miliyoni 24 Frw ubwo yamuguraga mu mpeshyi ya 2023.
UMUSEKE.RW