Abarenga 50 batangije imyitozo ya Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi barenga 50 biganjemo abo mu kipe nto ya Kiyovu Sports, ni bo batangije imyitozo muri iyi kipe yo ku Mumena iri gutegura umwaka w’imikino 2024-25.

Nyuma yo kubanza gukorana inama n’abakinnyi b’ikipe bagifite amasezerano, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Ni imyitozo yabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa, iyoborwa n’umutoza mukuru, Bipfubusa Joslin.

Abakinnyi 55 biganjemo abadafite amasezerano baje mu igeragezwa b’abakina mu kipe y’abato, ni bo batangije iyi myitozo.

Abafite amasezerano bakoze imyitozo, ni bane gusa barimo Jibril, Nzeyurwanda Djihad, Olivier na Patrick.

Bamwe mu bakinnyi bazwi bagaragaye muri iyi myitozo, ni Habimana Hussein, Nyirinkindi Saleh, bakiniye Kiyovu Sports,Sindambiwe Protais Migambi Kevin n’abandi.

Biteganyijwe ko bakora imyitozo y’amasaha abiri, ubundi umutoza akazareba abo yakuramo muri iki Cyumweru ari na ko abasanzwe bafite amasezerano y’akazi bazagaragara mu myitozo guhera ejo.

Bahereye mu myitozo yo kwiruka
Yiganjemo abaje mu igeragezwa
Abakinnyi 55 ni bo batangiye imyitozo muri Kiyovu Sports
Bakoreye kuri Kigali Péle Stadium

UMUSEKE.RW