Breaking: Perezida Biden yaretse kwiyamamaza abiharira Kamala Harris

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Joe Biden ari kumwe na Visi Perezida Kamala Harris

Umugoroba w’amateka muri America, birashoboka ko Kamala Harris umugore w’umwirabura yayobora America, Perezida Joe Biden yatangaje ko amuhariye akazaba ari we uhagararira ishyaka rya Democrates.

Perezida Joe Biden atunguye isi nyuma yo gutangaza ko atakiyamamaje ahubwo ahariye umugore witwa Kamala Harris akazaba ari we uhagararira ishyaka rya Democrates.

Kuri X yahoze ari Twitter, Perezida Joe Biden w’imyaka 81 yagize ati “Nshiti zange ba Democrats, nafashe icyemezo cyo kutemera ubusabe (bwo kwiyamamariza kuba Perezida), ingufu zange zose nzishyize mu gihe nsigaje nka Perezida.”

Joe Biden yakomeje avuga ko ubwo yari amaze gutorwa nka Perezida w’ishyaka rya Democrates mu mwaka wa 2020 yahise agira Kamala Harris Visi Perezida.

Akemeza ko iki cyemezo ari kimwe mu byiza yafashe.

Ati “Uyu munsi ndashaka guha ubufasha bwange, n’amahirwe Kamala akaba ari we uzahagararira ishyaka ryacu uyu mwaka. Ba Democrats ni cyo gihe ngo twunge ubumwe, ubundi dutsinde Trump. Mureke tubikore.”

Hari hashize igihe Perezida Joe Biden ari ku gitutu asabwa guharira Kamala Harris ngo azabe ari we uhangana na Donal Trump uhagarariye ishyaka rya Republican, kuko Biden agaragaza intege nke zijyanye n’ubusaza.

Uretse gutsindwa mu kiganiro mpaka na Donald Trump, Perezida Biden yagiye agaragaza kwibagirwa gukabije nk’aho yise Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy akamwitiranya na Vladimir Putin uyoboye Uburusiya.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -