Cédric Hamiss yakoranye imyitozo na Kiyovu Sports

Hamissi Cédric yagaragaye mu myitozo ya Kiyovu Sports itegura umwaka w’imikino wa 2024/2025 uzatangira mu kwezi gutaha.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo Urucaca rwatangiye imyitozo  itegura umwaka w’imikino utaha, aho yatangiranye abakinnyi barenga 50 biganjemo abo mu ikipe nto n’abari mu igeragezwa.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabereye kuri Kigali Pelé Stadium hagaragayemo rutahizamu w’Umurundi, Hamissi Cédric udafite ikipe guhera mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yatandukanaga na  Al-Qadsiah yo muri Arabie Saoudite yakiniraga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 34 yegerewe n’umutoza Joslin Bipfubusa utoza iyi kipe yo ku Mumena, amusaba ko yaza kubafasha mu mwaka utaha w’imikino.

Ibi bibaye nyuma y’aho guhera muri Mutarama uyu mwaka, Cédric yagiye avugwa muri Rayon Sports ariko ntibikunde ko ayisinyira.

Si ubwa mbere Hamiss Cédric akinnye muri shampiyona y’u Rwanda kuko yayikinnyemo mu 2013-2014, ubwo yafashaga Rayon Sports gutwara Igikombe sha Shampiyona ya 2013, ayitsindiye ibitego 16 mu mikino 14 yakinnye.

Yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 bitewe n’ibihano byo kumara amezi atandatu adakina yari yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

FERWAFA yamushinjaga kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wa AS Kigali na Rayon Sports, wabaye tariki ya 20 Mata 2014.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona yesurana na As Kigali tariki 16 Kanama 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

- Advertisement -
Hamiss Cédric yakoze imyitozo muri Kiyovu Sports

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW