Hasubitswe irushanwa mu mikino Olempike

Irushanwa ry’umukino wa Surfing bagendera hejuru y’amazi bifashishije igikoresho cyabugenewe “Surfboard”, ryabaye irya kabiri risubitswe mu Mikino Olempike iri kubera i Paris mu Bufaransa, nyamara haburaga amasaha make ngo rikinwe, kubera ibihe bibi.

Abakinnyi bitabiriye imikino Olempike muri iri rushanwa mu bagabo n’abagore bagombaga gukina ¼, ndetse abagabo bagakina na ½ guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba zo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga.

Abategura Imikino Olempike ya Paris bo bahise bahitamo gusubika iri rushanwa rya ‘Surfing’ kubera umuhengeri wabaye mwinshi ukibasira Ikirwa cya Pacifique muri Tahiti aho riri kubera.

Surfing  ryabaye irushanwa rya Kabiri risubitswe nyuma ya Triathlon na yo yasubitswe ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga mu gitondo kubera umwanda wagaragaye mu mazi y’Umugezi wa Seine.

Umuyobozi wa Tekinike w’Ishyirahamwe rya Surfing, Erik Kramer, yemeje isubikwa ry’irushanwa “kugeza kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Nyakanga 2024.”

Icyemezo cyo gusubika iri rushanwa cyafashwe nyuma y’uko Umunya-Australia Jack Robinson yarohowe ku wa Mbere nyuma y’uko umuhengeri watumye afatirwa mu nyanja hagati.

Umunya-Australia, Jack Robinson yatabawe ararohorwa nyuma yo kurohama kubera umuhengeri

 

Irushanwa ry’umukino wa Surfing, ryasubitswe kubera umuhengeri mwinshi

UMUSEKE.RW