Ibitaro byemeje ko Dorimbogo yapfuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dorimbogo yapfuye

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo, yitabye Imana kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibuye.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yari amaze igihe afite uburwayi bwatumye ajya kurwarira ku Bitaro bya Kibogora.

Icyakora ngo uyu amaze kuremba nibwo yasabwe n’ibyo bitaro gucishwa mu cyuma ndetse anahabwa kujyanwa ku Bitaro bya Kibuye ariko abagize umuryango we bamujyana kurwarira mu rugo .

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette, yabwiye umunyamakuru ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu nabwo azanywe ku Bitaro arembye cyane.

Yagize ati “ Yego yitabye Imana. Amakuru nahawe n’abaganga bamwakiriye kuri urgence yacu, yahagaleze hafi saa kumi, ari umuryango we umuzanye”.

Yavuze ko ibitaro bya Kibogora byari byasabye umuryango wa Dorimbogo ko ku wa 23 Nyakanga agomba kunyura mu Cyuma ariko ntiwamujyana ku Bitaro bya Kibuye aho icyo gikorwa cyagomba kubera.

Umuryango we ngo wabonye atameze neza niko gushaka uko bamugeza ku Bitaro bya Kibuye ngo anyure mu Cyuma ariko ahagera afite ibimenyetso by’umuntu uri muri “Koma”.

Dr Ayingeneye ati “Bagerageza kumuzanzahura ariko biranga , mu minota nka mirongo bafata umwanzuro ko ibyo bari gukora ntacyo biri gutanga, umuntu yarangije kuvamo umwuka.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye avuga ko kugeza ubu umurambo ukiri ku Bitaro , umuryango witegura kuwutwara mu rugo.

- Advertisement -

Nyiransengiyumva Valentine wari uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh.

Yigaruriye abamukirira kubera ibiganiro n’indirimbo ze zacaga ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Youtube.

UMUSEKE.RW