Kagame yasobanuye intandaro yo gutura mu Bugesera

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame yakirwa i Bugesera

Perezida Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024, yasobanuye icyatumye ajya gutura mu Karere ka Bugesera, yari agamije guhinyuza abari barahagize aho kurimburira abantu.

Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 06 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Nyakubahwa Perezida Kagame avuga ko mu Bugesera, mu mateka bitewe n’uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kuhagwa.

Ati “Icyatumye ntura mu Bugesera nkaturana namwe, byari ugusubiza ikintu numvise kuva kera gituruka ahantu habiri: Hano mu Rwanda ubwaho ariko no mu baturanyi. Yavuze ko ni Umugesera babaga bavuze iki? Ni nk’igitutsi kijyanye n’uko natwe twitutakaga. Aha mu Bugesera uko hari hateye, bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za TseTse bakarwara, bagapafa.”

Yakomeje agira ati “Icyatumye mpatura n’icyatumye hubakwa ibi, n’ibindi biracyaza, impamvu yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose, nta hantu ho gucira abantu.”

Ati “Rero, njye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu, reka ngende mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya.”

Perezida Kagame yavuze ko azashaka umwanya agatumira abaturage bo mu Bugesera bagatarama.

Ati “ Ndetse twebwe kubera imyaka yacu n’aho tugeze, buri gihe kigira ibyacu. Akantu twatangiye kukabona kera mbere. Hanyuma abantu iyo bataramye barishima ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzabagabira rero.”

Yasabye Abanya-Bugesera kubana neza hagati yabo n’abaturanyi babo hantuma bagakora ibibareba.

- Advertisement -

Ati “Dukore ibyacu by’amajyambere. Ari Umunya-Bugesera, uturuka mu kandi karere, bagire ubuzima bumwe, bagire amajyambere amwe, bagire umutekano umwe, twese nk’Abanyarwanda tube kimwe, dutere imbere.”

Aha i Bugesera Chairman Paul Kagame yabwiye abaturage barenga ibihumbi 250 ko n’ubwo ari we batoranyije ngo abayobore ariko banafitanye igihango.

Ati “Njye ndi njye kubera mwe. Namwe muzabe mwe kubera njye. Murumva ko ibintu ari magirirane, ni icyo gihango, kandi dufitanye igihango twese hamwe, twese hamwe ni uko tugera aho tukivanamo intare ijya imbere y’izindi.”

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Karere mu Rwanda gakataje mu iterambere kuko ubu ni hamwe mu hatuwe cyane.

Ni mu gihe hahoze haribasiwr n’amapfa, ubu iyo uhatembereye wakirwa n’imihanda myiza harimo n’iyubatswe mu myaka irindwi ishize ireshya na Km78.8.

Nta mwana wo mu Karere ka Bugesera ugikora urugendo runini ajya ku ishuri kuko ubu hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 1000.

Bugesera isigaye icaniye kuko ubu ingo zifite amashanyarazi zikubye gatatu.

Aka Karere kandi ni kamwe mu kari kugeramo ibikorwaremezo bikomeye nk’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga kizatahwa mu myaka ibiri iri imbere.

Abakecuru bishimira guturana na Perezida Kagame
Urubyiruko ruvuga ko rwateye imbere rubikesheje Kagame

Perezida Kagame yakirwa i Bugesera

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Bugesera