Kagame yijeje abanya-Gakenke kuzasangira nabo ikigage

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Kagame ubwo yageraga mu Gakenke

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yasabye abaturage ba Rulindo, Gakenke na Burera kuzazirikana amateka igihugu cyanyuzemo, bagatora ku “gipfunsi, hanyuma akazagaruka gusangira na bo ikigage babyina intsinzi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga 2024, Paul Kagame ubwo yari kuri Site ya Nyarutovu ahahuriye abaturage basaga ibihumbi 200 baturutse mu Karere ka Gakenke n’ibice bituranye na ko nka Rulindo, Musanze, Gicumbi na Burera.

Wari umunsi wa 13 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza na Gicumbi.

Wari umunsi kandi wa nyuma wo kwiyamamaza kwe mu Ntara y’Amajyaruguru yatangiriyemo ibi bikorwa, i Musanze.

Perezida Kagame yatangiye ijambo aririmba ati “Banya-Gakenke muri hehe?” Abanyamuryango bamwakira bavuga bati “Turi Hano, Turi Hano”.

Yavuze ko yishimiye kuba yabonye umwanya wo guhura n’abaturage kugira ngo bibukiranye aho bavuye n’aho berekeza ko imbere y’Abanyarwanda hari FPR Inkotanyi n’ibitekerezo n’ibikorwa byayo.

Yagize ati ” Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora tariki 15 [Nyakanga] mu minsi mike iri imbere. Ni ugutora, gutora ni uguhitamo ku ‘Gipfunsi, kuri FPR.”

Yakomeje agira ati “Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe. Ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye. Abazatora ni miliyoni zisaga umunani. Izo miliyoni, ni abantu. Ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu, twahisemo kwiyubaka no kongera kubaka igihugu cyacu, cyasenywe na politiki mbi, abayobozi babi.”

Yavuze kandi ko “Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.”

- Advertisement -

Paul Kagame yavuze ko afitanye igihango na bo muri utu Turere kandi ko icyo gihango kitaberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima bigeza abantu kure.

Ati ” Ndumva mfite icyizere mvanye hano, ko ibintu byose bizagenda neza uko bikwiriye.”

Paul Kagame yavuze ko azagaruka nyuma bagasangira, bakishimira ibyiza byagezweho ndetse n’ibizagerwaho mu bihe biri imbere.

Ati “Nzanagaruka twishimire intsinzi. Numvise hano mufite ikawa nyinshi, ibyayi, inanasi n’ibindi. Mushobora kuba muzi no kwenga ibigage, nzaza dusangire ikigage cyenzwe neza.”

Kagame yavuze ko “Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda.”

Kagame ubwo yageraga mu Gakenke

Kagame yakiranwe urugwiro

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gakenke