Kenya : Urubyiruko rwateguye imyigaragambyo ku kibuga cy’indege rwahawe gasopo

Polisi ya Kenya, yahaye gasopo  abantu bose bateganya kwigaragambya none ku wa kabiri kwirinda kugera ahantu harindwa harimo n’ikibuga cy’Indege. 

Umuyobozi Mukuru  w’agateganyo wa Kenya , Douglas Kanja, yavuze ibi mu itangazo mu gihe abigaragambya batangaje imyigaragambyo ikomeye bakorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.

Abigaragambya, bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhuza imigambi yabo, bavuga ko uyu wa kabiri ari umunsi wo kuzura ku kibuga cy’indege ari benshi.

Mu itangazo, kompanyi y’indege ya Kenya Airways yasabye abagenzi bafatira indege kuri Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) kuri uyu wa kabiri kugera ku kibuga muri ‘check-in’ mbere ho amasaha ane(4), kubera ko amayira yerekeza ku kibuga cy’indege ashobora kuba ikibazo uyu munsi.

Hashize ukwezi Kenya yibasiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z bamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto bavuga ko bwamunzwe na ruswa, gusahura, no kudakora ibyo bwasezeranyije.

Iyi myigaragambyo yatangiye bamagana umushinga w’itegeko wari ufite ingingo zo kuzamura imisoro, Perezida Ruto yaje kuwureka, ariko ubu abigaragambya baramusaba kwegura.

Hamaze gupfa abantu babarirwa muri za mirongo biganjemo urubyiruko, abapolisi bashinjwa kurasa amasasu nyayo bakica abigaragambya.

Umuyobozi wa Polisi,yasabye abigaragambya uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko.

Mu itangazo agira ati “Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 23 Nyakanga (7) 2024, ni ngombwa cyane kwibutsa rubanda imbibi ziteganywa n’amategeko agenga ahantu harindwa.”

- Advertisement -

“Itegeko rigena ahantu harindwa ribuza kuhinjira umuntu wese utabyemerewe”.

Ibi byafashwe n’abateganya kwigaragambya nko kubatera ubwoba. Bamwe bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta kabuza bajya kwigaragambiriza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.

 Abasesenguzi babona iri tangazo rya polisi nko kuburira ko ishobora gukoresha imbaraga z’umurengera mu kubungabunga no kurinda aho hantu harindwa.

Amakuru aravuga ko kuva mu gitondo kare kuri uyu wa kabiri igipolisi cyashyize ‘barrières/road blocks’ ku mihanda mikuru n’amayira agera ku kibuga cy’indege kugira ngo bagenzure abaganayo.

Iyi myigaragambyo iri muri Kenya iteye inkeke abategetsi muri Uganda aho bisa n’aho urubiruko rwaho rushaka kwigana ibyo muri Kenya.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko mu murwa mukuru Kampala naho umutekano wakajijwe cyane kuri uyu wa  kabiri nyuma y’uko hari abahamagaje imyigaragambyo ku nteko ishinga amategeko ya Uganda uyu munsi.

Abavuga ko bazigaragambya muri Uganda baramagana ruswa bavuga ko ”yamunze ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.”

Ku wa gatandatu, Perezida Museveni yaburiye abategura iyo myigaragambyo ko barimo “gukina n’umuriro”.

UMUSEKE.RW