Kigali : Abahinzi bari guhugurwa uko bakongera umusaruro

Abahinzi bahagarariye abandi bo mu mujyi wa Kigali , muri zone ya Jabana,Kajevuba na Rugende, bari guhugurwa uko bakongera umusaruro by’umwihariko bitegura kurushaho igihembwe cy’ihinga A.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki ya 22 Nyakanga akazasozwa kuri  16 Kanama 2024.

Yateguwe n’Ikigo cya HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd) kigizwe n’abagoronome barangije mu mashami atandukanye ya Kaminuza nyuma bagahabwa amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga muri Israel.

Imboni Jeanine, ni umuhinzi wo mu gishanga cya Rugende, mu Karere ka Gasabo. Uyu avuga ko  aya mahugurwa azabafasha kubyaza umusaruro ubuhinzi.

Ati “ Aya mahugurwa ni ingirakamaro, aziye igihe kuri twe kuko harimo inyigisho z’ingenzi zidufasha neza kunoza ubuhinzi bwacu.”

Karugaba Isai nawe ni umuhinzi w’imboga n’imbuto .  Avuga nawe  ko amahugurwa bahawe azabafasha guhangana n’ibyoni no gufata neza umusaruro.

Ati “ Aya mahugurwa twari tuyakeneye nk’abahinzi duhinga imboga kuko hari byinshi tutari dusobanukiwe. Baduhuguye mu buryo bunoze, uburyo dushobora guhinga imbuto ziduha umusaruro, ubuhinzi butunga umuntu. Twahuguwe uko dushobora gutera ku murongo, dukoresheje inyongeramusaruro ,tukamenya n’uburyo turwanya ibyoni mu mboga.”

Aba bahinzi bavuga kandi ko bahuguwe nuko bafata neza umusaruro ku buryo ugera ku isoko utarangirika.

Umuyobozi Mukuru wa  HoReCo, Iyamuremye  Jacques Dawsson , avuga ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari uko bifuza ko umusaruro wiyongera ku bahinzi.

- Advertisement -

Ati “ Igihembwe A ni igihembwe tubonamo umusaruro mwinshi bidusaba ko tujyanamo n’abahinzi, tukabahugura, tukabigisha uko bazitwara haba mu murima, haba mu gufata neza umusaruro ndetse tukanareba uko isoko rizaba rimeze kugira ngo  umusaruro wabo uzagere ku isoko.”

Iyamuremye  Jacques Dawsson avuga ko  aya mahugurwa azabafasha guhinga binoze,  bakoresha ifumbire n’ imbuto y’indobanure kandi ku gihe bityo bikazazamura umusaruro ari nako  abantu bihaza mu biribwa.

Umuyobozi muri RAB, Sitasiyo ya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes , avuga ko aya mahugurwa azarushaho gufasha abahinzi bari mu makoperative kubaka ubushobozi.

Ati “ Aya mahugurwa icyo aje gufasha abahinzi harimo kwigisha abahinzi gukomeza gukoresha uburyo bwiza bwo guhinga, gukoresha inyongeramusaruro neza harimo imbuto nziza n’amafumbire ariko cyane cyane aya mahugurwa  azafasha n’abahinzi kubaka ubushobozi bwa Koperative , imicungire myiza y’umutungo no gufata neza umusaruro .”

Muri rusange aya mahugurwa  ari gutangirwa mu turere tw’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali no mu Burasirazuba, hahugurwa abahinzi 280 bahagarariye abandi.

Umuyobozi muri RAB, Sitasiyo ya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes , avuga ko aya mahugurwa azarushaho gufasha abahinzi bari mu makoperative kubaka ubushobozi.
Umuyobozi Mukuru wa HoReCo, Iyamuremye Jacques Dawsson , avuga ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari uko bifuza ko umusaruro wiyongera ku bahinzi.

UMUSEKE.RW