Kiyovu Sports ihugiye mu biki?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko izindi kipe zizakina shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru zikomeje kwitegura, hakomeje kwibazwa ibyo Kiyovu Sports ihugiyemo, cyane ko kugeza ubu idakoma ndetse n’abakinnyi ba yo batazi igihe bazatangirira imyitozo itegura umwaka w’imikino 20204-25.

Tariki ya 27 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo abanyamuryango ba Kiyovu Sports bashyizeho Komite Nyobozi nshya y’ikipe iyobowe na Nkurunziza David, Mbarushimana Ally nka Visi Perezida wa Kabiri, Karangwa Joseph nka Visi Perezida wa Mbere, Karangwa Jeanine wakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe, Mé Mugabe Fidèle nk’Umunyamategeko na Makuta Robert nk’Umubitsi.

Nyuma yo gufata izi nshingano, David yijeje abakunzi ba Kiyovu Sports ko hamwe n’ubufatanye, ibibazo bihari bizabonerwa ibisubizo mu gije cya vuba ndetse abizeza ko bazongera bakamwenyura.

Gusa kugeza ubu, abakunzi b’Urucaca, bakomeje kwibaza icyo ubuyobozi buhugiyemo kuko muri iyi kipe yo ku Mumena hari ubukonje bwinshi. Abibaza ibi, babihera ko babona izindi kipe zirimbanyije imyiteguro y’umwaka utaha.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko abayobozi b’iyi kipe bahugiye mu kubanza gukemura ibibazo by’amadeni bafitiye abakinnyi bareze ikipe muri FIFA kuko idashobora gusinyisha abakinnyi itarishyura amadeni.

Amakuru avuga ko mu cyumweru gihataha iyi kipe izatangira imyitozo ndetse abakinnyi baberewemo amadeni bazaba bakozwe mu ntoki kugira ngo bazatangire akazi bafite akamwenyu.

Ikindi gikwiye kwishimirwa n’abakunzi ba Kiyovu Sports, ni uko iyi kipe yatangiye kuganira n’abakinnyi yifuza kuzifashisha mu mwaka utaha kandi izaba ari ikipe itaje guherekeza izindi muri shampiyona.

Bamwe mu bandi bazatakiri abakozi ba yo, harimo umutoza w’abanyezamu, Djabil werekeje muri Police FC gusimbura Higiro Thomas, Mugunga Yves, Niyonzima Olivier na Mugiraneza Frodouard werekeje muri APR FC.

Urucaca rwagize ikibazo cy’amikoro mu mwaka ushize 2023-24, byanatumye rusoza shampiyona rufitiye abakinnyi amadeni y’imishahara, ndetse bamwe mu bakinnyi barimo Richard Kilongozi, bakereza mu yandi makipe nka Police FC.

- Advertisement -
Perezida wa Kiyovu Sports n’abo bafatanyije, nta bwo bicaye ubusa!
Abakunzi ba Kiyovu Sports bakumbuye kuzongera kumwenyura bigizwemo uruhare n’abakinnyi!

Kiyovu Sports yatakaje bamwe mu bayikiniraga umwaka ushize w’imikino [2023-24]
UMUSEKE.RW