MIFOTRA yatanze ikiruhuko ku minsi y’amatora

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hatanzwe ikiruhuko cyo ku munsi w'itora

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA,yatanze ikiruhuko ku minsi ibiri y’ amatora .

MIFOTRA yatangaje ko ku wa 15 na 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’Ikiruhuko kubera ko Abanyarwanda bazaba bari mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ni mugihe  ku wwa 16 Nyakanga azaba ari Umunsi w’Amatora y’ibyiciro byihariye.

Mifotra iti “Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu.”

Ku wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bari imbere mu gihugu nibwo bazatora Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’abigenga.

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga ho hazaba amatora y’ibyiciro byihariye birimo Abadepite 24 bahagararira abagore, babiri bahagararira urubyiruko ndetse n’umwe uhagararira abantu bafite ubumuga.

Kuri ubu Abakandida depite 589 nibo bahatanira imyanya 80 mu kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

NEC yemeza ko ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga mu gihe ku buryo bwa burundu bizatangazwa bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW