Abanyamuryango b’Umuryango, FPR-Inkotanyi batuye mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, bacinye akadiho karahava mu kwishimira ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Tariki ya 15 Nyakanga 2024, ni bwo mu Rwanda habaye amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Imibare y’Ibanze yatanzwe na Komisiyo Ishinzwe amatora ku rwego rw’Igihugu, NEC, yerekanye ko Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame ari we watsinze amatora n’amajwi 99.15%.
Nyuma y’iyi ntsinzi, abanyamuryango batandukanye b’uyu muryango, bakomeje kugaragaza ibyishimo by’uko bageze ku byo bavunikiye ubwo bashyigikiraga Umukandida wa bo, Perezida Paul Kagame.
Abo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bahuye basangira ibigori, maze bacinya akadiho bishimira ko Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Umurenge, Akagari ndetse n’abayobozi b’Imidugudu yo muri aka Kagari na Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari, Nshimiyumuremyi Daniel.
Abaturage baganiriye na UMUSEKE bavuze ko banyuzwe cyane n’intsinzi ya Perezida Paul Kagame, kuko yatumye u Rwanda rugera ku Iterambere rufite ubu ndetse yahesheje agaciro Abanyarwanda.
Uretse aba banyamuryango, hirya no hino mu Gihugu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje kubyina intsinzi y’Umuryango bahisemo kubamo.
UMUSEKE.RW