Rutahizamu w’umunya-Nigeria yasanze APR i Dar es Salaam

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Chidiebere  Nwodobo  yamaze gusanga APR FC i Dar es Salaam muri Tanzania.

Nyuma yo kugura abanyamahanga bashya barimo myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania, Abanye- Ghana babiri Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif ndetse na Mamadou Bah uri kumwe n’ikipe Olimpike ya Mali mu Bufaransa, Nyamukandagira ishobora gusinyisha undi mukinnyi.

Chidiebere Nwodobo w’imyaka 20 yakiniraga Enugu Rangers yatwaye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria mu mwaka w’imikino wa 2023/24, akaba yari ayimazemo imyaka ine.

Uyu musore ukoresha akaguru k’iryo akina ku ruhande asatira izamu.

Uretse abanyamahanga batanu Ikipe y’Ingabo imaze kwibikaho, iyi kipe kandi yasinyishije Abanyarwanda Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Froduard wavuye muri Kiyovu Sports, Byiringiro Gilbert wavuye wavuye muri Marines FC ndetse na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ wavuye muri Bugesera FC.

Nwodobo aje nyuma y’aho APR FC iboneye itike ya 1/2 mu Irushanwa CECAFA Kagame Cup riri kubera i Dar es Salaam guhera tariki ya 9 Nyakanga, nyuma yo gusoza imikino y’itsinda C iri imbere n’amanota arindwi.

Nyamukandagira izongera gukina ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga, mu mukino wa 1/2 bazakina n’irasoza imikino y’uyu munsi iyoboye itsinda B, aho amahirwe menshi ari Al Hilal Omdurman yo muri Sudan.

Rutahizamu, Chidiebere Nwodobo yakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria
Yitezweho kuzafasha APR FC

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW