Tshisekedi yifatiye ku gahanga Perezida Ruto

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yashinje William Ruto wa Kenya kwica ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Tshisekedi usumbirijwe n’inyeshyamba za M23 yavuze ko Ruto yacunze nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda.

Yavuze ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane hashyizweho gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ndetse n’ibya Luanda, gusa kugeza ubu izi gahunda zombi ngo zishwe na Ruto.

Tshisekedi yavuze ko gahunda ya Nairobi yari iyobowe na Uhuru Kenyatta ku bw’amahirwe macye yaje gucungwa na Perezida mushya, William Ruto.

Yagize ati ” Yayicunze nabi cyane. Gahunda zombi zisa n’izapfuye n’ubwo Uhuru Kenyatta wari warashyizweho nk’umuhuza yagumyeho”.

Tshisekedi yunzemo ko n’ubwo Kenyatta yagumanye ububasha bwo gukurikirana gahunda z’ibi biganiro ariko bisa nk’ibyapfuye.

Ati “ Perezida Ruto yashyigikiye impamvu y’u Rwanda, sinshobora kugira byinshi mvuga”.

Perezida Ruto ntiyahwemye kugaragaza ko ikibazo cy’umutwe wa M23 kirareba u Rwanda ko ahubwo Congo ari yo ikwiriye kugicyemura.

Muri Gicurasi aganira na Jeunne Afrique yagize ati “Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, turabaza tuti ‘Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?’ Maze abayobozi ba RDC baravuga ngo ‘ni abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Niba se ari abanye-Congo, gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”

- Advertisement -

Muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida Manuel João Lourenço wa Angola, Tshisekedi bwo yashinje u Rwanda kuba rusabwa kenshi “kuvana ingabo zarwo muri Congo”, ariko ntirubyubahirize.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW