Umurundi yiciwe mu nkambi yo muri Uganda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umurundi witwa Abbas Nsengiyumva wabaga mu nkambi ya Nakivale yo muri Uganda, yishwe n’inkoni z’uwo bapfuye Umugore basangiraga.

Ikinyamakuru cyo mu Burundi, RPA, kivuga ko uyu yapfuye ku wa Gatanu w’iki cyumweru gishize, tariki ya 19 Nyakanga 2024.

Yaguye mu Karere ka Singiro, aho bivugwa ko yasangiraga n’abagabo bagenzi be inzoga mu kabari kazwi nka Bistro kari mu nkambi.

Amakuru ava mu nkambi avuga ko umwe mu bagore bari basangiye yatutse Nsengiyumva ntiyabyihanganira ahita amukubita urushyi.

Umugabo witwa Blaise wari kumwe n’abo bagabo nawe yahise amwadukira aramuhondagura.

Uwitwa Ramadhan Minani ngo yagerageje gukiza ariko nawe arahakubitirwa ajyanwa ku Kigo Nderabuzima .

Nyuma y’umwanya muto Nsengiyumva akubiswe, yaje gushiramo umwuka.

Ubuyobozi bw’iyi nkambi ntibwashimye kugira icyo butangaza kuri uru rupfu.

Gusa impunzi zisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ukekwa agahanwa.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW